REBERO

Advertise Here!

Umunsi w’abakundana ntihabemo kwirara kuko Sida iracyahari

Tariki ya 14 Gashyantare 2024 ni umunsi w’abakundana aho bahana impano zitandukanye ariko cyane cyane indabyo, uyu munsi uwo ukunda wifuriza ubuzima bwiza ntiwibagirwe kumuha n’impano y’agakingirizo kuko virusi itera sida iracyahari.

Mu bukangurambaga bukorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo mu rugamba rwo kurandura Sida muri 2030, ni uko batagomba gukura murujye kuko iyo virusi iracyahari nubwo uburyo bwo kuyirinda nabwo buhari.

Mu Rwanda hari ibigo Nderabuzima birenga 600, bivuze ko muri buri murenge habonekamo ikigo Nderabuzima, bityo kubona agakingirizo k’ubuntu ntabwo bigoye niyo mpamvu urubyiruko nk’urwugarijwe na virusi itera sida, rugirwa inama yo kujya muri ibyo bigo Nderabuzima kugira ngo bihabwe utwo dukingirizo two kubafasha kwirinda iyo virusi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Ikuzo Basile akomeza atanga inama ku rubyiruko mugukomeza kwirinda iyi virusi itera sida no kumenya uko uhagaze.

Agira ati: “Hari Kiyosike zigera ku 10 ndetse nibyo bigo Nderabuzima biboneka mu gihugu hose, bityo rero aho kugira isoni zo kujya kwaka agakingirizo kugira ngo wikingire ntabwo uzagira isoni zo kujya gufata imiti umaze kumenya ko wanduye virusi itera sida, niyo mpamvu ugomba kwirinda mbere yuko uhura nayo”.

Yakomeje agira inama urubyiruko cyane cyane kuri uyu munsi w’abakundana ko bagomba kumenya ko mbere yabyose virusi itera Sida igihari, bityo mu mpano batanga ku nshuti zabo hakabaho no kugirana inama kugira ngo uwo binaniye kwifata yibuke agakingirizo.

Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda SIDA muri AHF avuga ko kugeza ubu AHF ikorera mu bihugu 46 ikaba yarageze mu Rwanda muri 2006 ije gufasha minisiteri y’ubuzima ibicishije mu kigo cyayo cya RBC.

Agira ati: “Tugomba kurwanya ubwandu bushya kuri virusi itera sida dutanga udukingirizo mu bigo Nderabuzima ndetse n’ibitaro kugira ngo ababukeneye babone aho babusanga kandi babuhabwe nta kiguzi”.

Yakomeje agira avuga ko kuba uyu munsi mpuzamahanga w’agakingirizo uje mbere y’umunsi w’abakundana, ni uburyo bwiza bwo kwibutsa urubyiruko ko nta kwirara, kuko virusi itera sida iracyahari, kandi kuyirinda birashoboka cyane.

Abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kurwanya virusi itera sida, bashimye uburyo abanyamakuru bandika inkuru ku buzima, ndetse no kurwanya sida bibumbiye mu ihuriro rya Abasirwa, bakomeje gukora ubukangurambaga mu bitangazamakuru byaba ibyandika, ndetse n’ibikorera ku nsakazamajwi hamwe n’ibikoresha uburyo by’amashusho uburyo bikomeje gutanga ubutumwa bwo kwirinda virusi itera sida.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top