REBERO

Advertise Here!

Héritier Luvumbu Nziga yageze mu gihugu cy’amavuko yakirwa neza

Umukinnyi wa Rayon Sport Héritier Luvumbu Nziga nyuma yo gutandukana niyo kipe yarasigajemo amezi atatu ubu yageze mu gihugu cye cy’amavuko RDC aho yakiriwe na Minisitiri wa Sport Kabulo Mwana Kabulo.

Nyuma y’umukino wabayuje na Police FC mu mukino wa Championnat ubwo Héritier Luvumbu Nziga yatsindaga igitego uburyo yakishimiye ntabwo bashimishije abari bakurikiranye uwo mukino ku buryo byabaye ngomba ko ahabwa ibihano na Ferwafa ariko ahita anatandukana n’ikipe ya Rayon Sport yamukinishaka.

Héritier Luvumbu Nziga avuga ko ibyo yakoze bitamutunguye kuko yari yabibonye ubwo ikipe y’igihugu cye yakinaga mu mikino ya CAN yaberaga muri Côte d’Ivoire, nawe yumva ko iryo shyaka agomba kurikora nubwo yari mu Rwanda.

Agira ati: “Kuba narakoze biriya nishimira igitego nari maze gutsinda ntabwo byantunguye kuko nari nabitekerejeho niyo mpamvu nabikoze kandi ntabwo nicuza impamvu nabikoze, gusa ndashimira ambasade ya RDC mu Rwanda yo yanyitayeho kugera ngeze mu gihugu mvukamo”.

Minisitiri wa sport muri RDC nawe yashimye ibyo yakoze kuko yagiye kumwakira ku kibuga cy’Indege cya Ndjiri ndetse ahita amwakira mu biro bye kugira ngo amushimire.

Ibi bikaba byabaye kuri uyu munsi wo kuwa gatatu tariki ya 14 akaba aribwo yakiriwe muri Kinshasa, gusa agomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kuko ibi yakoze iyo bikorerwa muri RDC ntaba yaravuyeyo batamurishije umugati nkuko bigaragara kubo barimo kwica muri RDC.

Ubwo yarageze Goma agiye kwerekeza Kinshasa

Mbere yuko yurira indege imujyana Kinshasa yabanje kuganira n’abayobozi

Minisitiri wa Sport yaje kumwakira ku kibuga cy’indege yubahywe

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top