REBERO

Advertise Here!

Niyibizi Emmanuel wari mu marushanwa yo gusiganwa mu bafite ubumuga Dubai yegukanye imidali 2 ya Zahabu

Uyu muhungu wahagarariye u Rwanda i Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix  mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga yirutse m 400 hamwe na metero 1500, aho hombi akaba yegukanye imidali ya zahabu.

Kuwa kabiri yasigannywe muri metero 400 (T46) abasha kwegukana umwanya wa mbere ariko akoresheje 54’’64’” aha bikaba bivuze ko ibihe yashakaga atabigezeho bimuha itike yo kujya mu mikino ya Paralempike I Paris kuko yasabwaga gukora nibura 50’’28’’’

Kuri uyu munsi wo kuwa kane tariki ya 15 Gashyantare yongeye gusiganwa muri metero1500 aho we yumvaga ko ariho agomba gukora neza , naho akaba yegukanye umwanya wa mbere akoresheje ibihe bimuha itike ya Paris mu mikino Paralempike akoze iminota 3 n’amasegonda 58 akaba ari ubwa mbere agiye kwitabira iyi mikino.

Niyibizi Emmanuel akaba yashimiye umutoza we ku nama yamuhaye ndetse no kuba yabashije kubona amahirwe yo kwitabira Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix, akaba abona ko agiye gukomeza imyitozo kugira ngo azitabire bwa mbere imikino ya Pairs mu mpeshyi kuva itariki 28 Kanama 2024 na tariki 7 Nzeri 2024.

Agira ati: “Ntabwo byari byoroshye ariko nabishoboye kuba nabonye umudali wa zahabu ariko icyo nashakaga cyane ni ugukora ibihe bimpa kwitabira imikino ya Paralempike izabera Paris mu mpeshyi, ubu rero igisigaye ni ukwitoza no kubona andi marushanwa nubwo hasigaye igihe gito kugira ngo iyo mikino ibe”.

Umutoza we Sibomana Aimable nawe akaba ashima uko umusore we yitwaye kuko hari ubushyuhe bwinshi ariko yabashije kwitwara neza kandi agomba gukomeza imyitozo ndetse no gushaka andi marushanwa mbere yuko yerekeza Paris

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top