REBERO

Advertise Here!

Rwanda NGO Forum yatanze ubutumwa ku munsi w’abakunda

Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) yatanze ubutumwa ku munsi w’abakundana yibutsa urubyiruko ndetse n’abandi cyane cyane abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto ko batagomba kwibagirwa agakingirizo kuko virusi itera sida iracyahari.

Natwe abakozi b’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) tifatanije n’abakundana kuri uyu munsi

Urukundo ruraryoshye, ariko twibuke ko urwo Rukundo ruryoshye rugomba no kuba rutekanye, reka twishime uyu munsi imitima yuzure urukundo n’ubwenge mu gihe twiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina tubikore dutekanye kandi dukoresha agakingirizo. Irinde kandi urinde na mugenzi wawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabanyana Nooliet w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), yifatanije n’abakozi be mu kwizihiza umunsi w’abakundana.

Agira ati: “Tubere abandi urugero kuri uyu munsi w’abakundana dutanga urugero rwiza kugira ngo mu mpano zitangwa uyu munsi ntihaburemo udukingirizo kuko dufasha abakundana kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi tunibutsa abakundana ko virusi itera sida igihari kandi ko kuyirinda bishoboka”.

Yakomeje avuga ko hagomba kubaho abajyana b’Urungano abo nibo bashobora kwigisha urwo rungano rukabasha kumva uburyo bagomba guhagarika kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bazabagira inama bakabumva kandi bakabasha kubisanzuraho.

Uyu mujyanama w’urungano iyo tumuhaye ubutumwa abasha kubugeza ku rubyiruko kandi bakabyumva vuba, kuko umujyanama w’urungano usanga afite hagati y’urubyiruko nka 25-30, kuko iyo bahuye baganira ku buzima bw’imyororokere, kwirinda gutwara inda zidateganijwe, indwara bandurira mu mibonano mpuzabitsina, HIV ndetse n’izindi, kandi iyo tugiye gukora ubuvugizi twifashisha b’abajyanama b’urungano biyumvamo.

Umwe mubo twaganiriye utarashatse kwivuga amazina ariko nawe wabonye impano y’ururabyo ndetse n’udukingirizo mubakora umwuga w’uburaya (Key Population) yadutangarije ko bamaze kuba indashyikirwa mu kurwanya virusi itera sida kandi bakurikirana ubuzima bwabo cyane kuko banduye iyo virusi nubwo imiti iriho ariko ntabwo umwuga wabo baba bakibashije kuwukora.

Abakozi b’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum)

Agira ati: “Ntabwo tucyemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ubu udukingirizo turaboneka kandi ku buntu niyo mpamvu natwe uje atakitwaje tuba tudufite hano mu rugo bityo ku bakiriya bacu nabo bamaze kubimenyera ko gukora imibonano ikingiye biba byiza kuruta ko wabikora ntako ukoresheje, ikindi turikurikirana kwa muganga kugira ngo tumenye uko duhagaze, turashimira imiryango itandukanye itugezaho udukingirizo kugira ngo dukomeze turwanye iyo virusi ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano idakingiye”.

Yasoje atubwira ko nawe ku munsi w’abakundana yabonye abamuha impano nk’abandi bakundana kuko nawe abafite ariko impano yamushimishije akaba ari udukingirizo yahawe kandi akaba akomeje gukangurira urubyiruko gukomeza kwirinda virusi itera sida kuko iracyahari ntaho yagiye.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top