REBERO

Advertise Here!

Niyibizi Emmanuel nyuma yo kubona itike y’imikino Paralempike yageze I Kigali

Niyibizi Emmanuel usiganwa ku maguru yageze mu Rwanda aho avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri “Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix” atahanye umudali wa Zahabu muri metero 1500 n’itike yo kwitabira imikino Paralempike izabera i Paris.

Uyu mukinnyi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’Umutoza we Sibomana Aimable.

Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel ku wa Kane ni bwo yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru muri “Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix”, akoresheje 3’58’’ muri metero 1500.

Uyu mukinnyi yahise akatisha itike y’imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu mpeshyi, azaba yitabiriye ku nshuro ya mbere.

Nyuma yo kwegukana “Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix” muri metero 1500, yavuze ko yishimiye cyane.

Ati “Ndishimye cyane kuba mbashije kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai.’’

Niyibizi Emmanuel yabigezeho nyuma y’uko muri Dubai 2024 World Para Athletics Grand Prix yegukanye umudali wa zahabu muri metero 400 (T46) akoresheje amasegonda 54”64”’, ariko ntiyabona ibihe bimwemerera kwitabira iyi mikino kuko yasabwaga yasabwaga nibura gukoresha ibihe bingana na 50”28.

Imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa ku wa 24 Kanama-8 Nzeri 2024. Niyibizi yabonye itike yo kuzayitabira nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball ibigezeho nyuma yo kwegukana Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Mutarama 2024.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top