REBERO

Advertise Here!

Tour du Rwanda: Jonathan Vervenne atangiranye umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda ya 2024 yo kunshuro ya 6 iri ku rwego rwa 2.1 yatangiye uyu munsi yitabiriwe n’amakipe 19, ikipe ya Soudal QuickStep ikaba ariyo yakoresheje ibihe byiza ubwo bakoraga ibirometero 18 kuri uyu munsi, iri siganwa ry’amagare hakaba harimo abakinnyi bakomeye ndetse n’amakipe yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere kuko iyi ibanziriza irushanwa ry’isi rizabera mu Rwanda umwaka utaha.

Iyi kipe ya Soudal QuickStep ikaya yakoresheje ibihe bingana n’iminota 20 amasegonda 32 n’ibice 17 ikaba ariyo yahagurutse nyuma y’izindi zose mu gihe ikipe yahagurutse ari iya mbere May Star yaje ku mwanya wanyuma ikoresheje iminota 25 amasegonda 31 n’ibice 61. Amakipe yaje imbere atanu harimo Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi igakurikirwa na ISRAËL – PREMIER TECH hanyuma ku mwanya wa gatatu haza LOTTO DSTNY DEVELOPMENT TEAM ku mwanya wa kane hari UAE TEAM EMIRATES GEN-Z naho umwanya wa gatanu hari TOTALENERGIES, ikipe y’u Rwanda ikaba yaje ku mwanya wa cyenda.

Techno Market umuyobozi wayo Japhet Mukeshimana akaba ikomeje kwesa imihigo ubu akaba ari ku nshuro ya Gatanu yitabiri Tour du Rwanda ariko uko iyitabiriye buri mwaka izana agashya uyu mwaka byo bikaba ari agahebuzo aho yazanye carte de visite y’ikoranabuhanga aho umuntu yatanga amakarita uko bayikwatse ariko uyu mwaka ubu ni carte imwe y’ikoranabuhanga bagukorera ukeneye ko baguha contact ze ugashyira kuri phone ukazisigarana

Kuri iyi Etape ya mbere yakorewe muri Kigali dore uko abakinnyi bahawe ibihembo bitewe nuko byateganijwe

Ikipe yabaye nziza ni Soudal-QuickStep, Umwenda w’Umuhondo wambarwa na Jonathan Vervenne, Umukinnyi watsinze Etape ya mbere niWilliam Junior Lecerf, Umukinnyi wazamutse neza kurusha abandi ni Joseph Blackmore, umukinnyi wakoresheje imbaraga kurusha abandi Milan Done, Umukinnyi muto muri bose Milan Done, umukinnyi mwiza w’umuyafurika Merhawi Kudus, umukinnyi muto w’umunyafurika Aklilu Arefayne, Umukinnyi mwiza wo mu Rwanda Niyonkuru Samuel, umukinnyi muto wo mu Rwanda Janvier Shyaka, Umukinnyi wahatanye kurusha abandi Jan Kino, Umukinnyi w’u Rwanda utanga icyizere Niyonkuru Samwel.

Etape ya Kabiri ubu abakinnyi bose bahise berekeza muhanga aho bazahagurukira ejo berekeza mu karere ka Nyaruguru kuko niho bazarangiriza aho bazakoresha ibirometero 129,4 bikaba biteganijwe ko bazahaguruka muhanga ku isaha ya satanu z’amannywa bikaba biteganijwe ko bazagera Kibeho ku masaha ya saa munani , bityo rero abaturiye uwo muhanda bakaba basabwa kuzirebera igare rizabasanga iwabo ariko birinda kwinjira mu muhanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top