REBERO

Advertise Here!

Amerika ikomeje kugaragaza uburyarya no kwigira nyoni nyinshi mu bibazo bya RDC

Mu bibazo birebana n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, Amerika ikomeje kwirengagiza ibikubiye muri izi ngingo esheshatu.

Kuba igeze aho itagaragaza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba kandi ariyo yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba bwa mbere mu 2005.

Kudaha agaciro impungenge u Rwanda rwagaragaje ku mutekano warwo zituruka ku bufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe w’iterabwoba, FDLR, ndetse n’umugambi Perezida Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

Kuba ntacyo ivuga ku iyicwa ry’Abatutsi bo muri Congo kandi biri gukorwa ku manywa y’ihangu nubwo Loni yasohoye raporo ishimangira ko Abatutsi bari gukorerwa Jenoside muri Congo.

Kuba ntaho ikomoza ku mpunzi z’abanye-Congo zimaze imyaka 28 mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Kenya n’ahandi, ndetse no guhamagarira Leta ya Congo gushakira umuti ibibazo byazo.

Kuba ntaho ikomoza ku mpunzi z’abanye-Congo zimaze imyaka 28 mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Kenya n’ahandi, ndetse no guhamagarira Leta ya Congo gushakira umuti ibibazo byazo.

Kuba ntacyo ivuga ku miyoborere mibi n’intege nke bya Leta ya Congo bituma iki gihugu gikomeza kwivuruguta mu rujya n’uruza rw’ibibazo.

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo baherutse kwicirwa i Goma yasubijwe iwabo Uyu mutwe wa M23 wabashije kwigarurira uduce twinshi uhereye i Bunagana, ukagera mu duce twose dukikije umujyi wa Goma. Ni nako kandi wishe ingabo z’Abarundi amagana, ufata n’abandi mpiri, wica abacanshuro, ingabo za SADC nazo zihasiga agatwe mu gihe FARDC na Wazalendo bo gupfa kwabo no gufatwa mpiri na M23 bisa nk’ibyamenyerewe.

Goma icumbikiye imiryango itari iya Leta itanga ubutabazi n’ibigo by’ubucuruzi bibarirwa mu magana birimo byinshi bikomoka muri Amerika no mu Burayi.

Kugeza mu 2016 Amerika yabaruraga ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 25 bikorera muri Congo, birimo ibikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi n’izindi serivisi.

Congo nk’igihugu gikungahaye mu mabuye y’agaciro, yabaye isibaniro rya byinshi mu bihugu bikize. By’umwihariko Amerika ihanganiye muri iki gihugu n’u Bushinwa, aho Amerika iba ishaka kureshya Congo kugira ngo ihagarike imikoranire n’Abashinwa, mu murongo yihaye wo kubuza amahwemo igihugu cya Xi Jinping, byose bigakorwa mu buryo budafitiye inyungu na nke igihugu cya Tshisekedi.

Imyitwarire ya Amerika muri iki kibazo cya Congo, iri mu bikomeje kugitiza umurindi ndetse no gutera akanyabugabo Tshisekedi mu murongo yafashe wo kwinangira ku nzira y’ibiganiro.

Abifuza ko Amerika yakoresha ubuhangange bwayo mu kuzana impande impande zihanganye ku meza y’ibiganiro mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, amaso yabo ashobora guhera mu kirere kuko no muri Ukraine, Syria cyangwa mu kibazo kiri hagati ya Israel na Palestine, usanga hose Amerika ishyira imbere mu gutunda ibisasu bya karahabutaka ihereza uruhande rumwe, yenyegeza umuriro aho kuba mu bawuzimya.

Ushobora kwibaza uti ‘Amerika ifite nyungu ki mu kwenyegeza umuriro mu mpande zose z’Isi, kuko uyisanga ahari ibibazo hose. Ngiyo muri Venezuela, muri Iran, ngiyo iri gucyocyorana na Koreya ya Ruguru ari nako igira uruhare mu kuzamura umwuka mubi hagati yayo n’u Bushinwa n’ahandi henshi ku Isi. Ibi byose ntabwo bibaho mu buryo bw’impanuka kuko hari abasesenguzi banyuranye bagaragaza ko biri mu mugambi w’Amerika wo kugira ngo Isi nzima ihore mu kaduruvayo, bityo yo igume aricyo gihangange rukumbi ku Isi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top