REBERO

Advertise Here!

Inama ngarukamwaka ya 3 yo kurwanya indwara zititaweho yabereye mu Rwanda

Ibihugu byitabiriye iyi nama icya mbere kwari ukureba aho ingamba ibyo bihugu byihaye aho bizigeze mu kurwanya indwara zititaweho (NTDs), kandi habayeho guhana amakuru ku byagenze neza mu rwego rwo kuyirwanya muri ibyo bihugu byayitabiriye.

Abitabiriye inama yahuje ibihugu bine bari muri iyo nama yabereye muri Serena Hotel mu Rwanda yamaze iminsi itatu

Mu Rwanda icyo baganirije ibyo bihugu bindi birimo Kenya, Ethiopia ndetse na Zimbabwe ni urwego rwo kwigira, kugira ngo duhashye izo ndwara ziterwa n’umwanda cyangwa se indwara zititabwaho.

Uburyo u Rwanda rutanga imiti y’inzoka rukoresheje ubushobozi bwarwo,hatabayeho gutegereza inkunga y’amahanga muri uko gutanga iyo miti, kuko mu mashuri ari abarimu naho mu baturage ni abajyanama b’ubuzima bakabitangira mu nteko z’abaturage cyangwa ikindi cy’abahurije hamwe nk’umuganda.

Iyi nama rero yabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nkuko ikigega gitera inkunga kurwanya indwara zititaweho cyari cyabiteganije kuko iya mbere yabereye muri Ethiopia naho iyakurikiyeho ibera muri Zimbabwe, ubwo rero hari hatahiwe u Rwanda, hanyuma indi ikazabera muri Kenya umwaka utaha.

Bimwe mubyo twumvikanye ni uko hagomba kubaho ubushakashatsi bwuko twahashya indwara z’inzoka zo mu nda bukazabera mu turere tubiri Ruhango na Bugesera, ubwo bushakashatsi bukazatwererka uburyo dushobora kuzihashya cyangwa se imbogamizi yatuma tutazihashya ndetse n’uruhare buri wese agomba kugiramo kugira ngo izo ndwara zibashe kurandurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kabanyana Nooliet w’Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum)

Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), bafasha Leta muri gahunda yo gukora ubuvugizi ndetse n’ubukangurambaga kandi bakaba barabigize ibyabo ku buryo bumva ko bagomba kurimbura izi ndwara zititaweho.

Ingamba rero ni uko umuturage agomba kumenya ko ari ikibazo cye kimureba kugira ngo izo ndwara z’umwanda zitera inzoka zo munda zibashe gucika, ikindi ni ukumenya niba abayobozi bari hafi uwo muturage ese bo barabyumva, ese niba babyumva babasha gufasha umuturage kugira ngo nawe abyumve kuburyo bukwiriye

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top