REBERO

Advertise Here!

Kumenya ibikorwa bikorerwa abanyamuryango ba Rwanda NCD Alliance no kubigiramo uruhare rwawe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, Rwanda NCD Alliance yateguriye abanyamuryango bayo inama y’umunsi umwe kugira ngo bamenye ibikorwa bibakorerwa kandi babashe kwikorera ubuvugizi ubwabo.

Basobanuriwe uburyo bwa Community Led Monitoring (CLM), uburyo buteguye neza mu buryo buhoraho mu guteza imbere mu kurwanya indwara zitandura no gusangira ubumenyi mu kongerera ubushobozi n’ubuvugizi bukorwa na banyirabwo no gutanga ibisubizo, harimo abarwayi n’ababana n’abarwayi kugira ngo bamenye ibyo bakorerwa.

Ubusanzwe hari abaganga bakurikirana abarwayi umunsi ku wundi, ariko iyo bigeze mu kubaha ubufasha mu bijyanye n’ubujyanama butandukanye usanga hari amakuru amwe namwe atakara bitewe nuko umurwayi ataza ngo akubwirire icyarimwe uburwayi bwe mu gihe muhura rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi angahe bitewe na gahunda uba wamuhaye.

Ariko haramutse hagiyeho ubwo buryo abarwayi ubwabo bakurikirana ibyabo, dore ko baba banabizi banabyumva neza icyo gihe byakorohereza abaganga kuzajya babaha serivice zinoze kandi zihuse, kuko abarwayi ba Diyabete, umuvuduko w’amaraso usanga kwivuza buri kwezi cyangwa mu mezi angahe hari ibizamini bakorerwa nyamara imiti bahabwa hari uburyo bashobora kuyegerezwa hafi yabo bibaye ngombwa babifashijwemo n’abaganga cyangwa se abajyanama b’ubuzima no kuri izo ndwara zitandura hari serivice zimwe na zimwe bashobora kubafasha badasiragiye kwa muganga.

Umukozi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda NCD Alliance Samuel HARAGIRIMANA yagarutse kuri ubwo buryo buteguye neza kandi buhoraho bwa Community Led Monitoring mu gufasha abarwayi bikorera ubuvugizi ubwabo.

Agira ati: “Kuba hajyaho uburyo abarwayi bajya bifasha ubwabo cyangwa ababana nabo babifashijwemo n’abaganga aho batuye, ariko ntibahore basiragira kwa muganga gusa ibindi bigakorwa nabo ubwabo kwa muganga bakajyayo ari ngombwa, kuko abarwaye izo ndwara zitandura twabonye haruguru usanga bajya kwa muganga inshuro nyinshi”.

Prof Mucumbitsi Joseph umuganga w’indwara y’umutima akaba n’umuyobozi mukuru wa Rwanda NCD Alliance yashimangiye ko iyo nama y’umunsi umwe yabaye yari ikenewe kugira ngo habeho kungurana ibitekerezo kandi yizera ko ataribwo bwa nyuma ibaye ko izongera, kuko abari bayirimo yabashyize mu byiciro bitatu aribyo abafata ibyemezo barimo umukozi b’umuryango w’abibumbye bita ku buzima( OMS), umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC) mu ishami ryo kurwanya virusi itera sida, abanyamakuru hamwe n’abanyamuryango ba Rwanda NCD Alliance.

Agira ati: “Uburyo abaturage bakurikirana ibikorwa bibakorerwa mu kwirinda cyangwa kubungabunga ubuzima bw’abantu bafite indwara zitandura ariko no kubaza inzego zitandukanye zibishinzwe, bityo rero ibiganiro biturutse mu banyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ni uburyo bwiza bwo guteza imbere ibirebana n’indwara zitandura, ariko kimwe mu mbogamizi ni ubumenyi buke cyangwa ubujiji ku kutamenya indwara zitandura kuko muri izo ndwara harimo uruhare rwa buri muntu niyo mpamvu CLM ireba impande zombi kuko harimo ibyo ushaka kubaza ariko hari nibyo wowe wagombye kuba warakoze, ariko ntabwo rirarenga igihe ni iki kugira ngo bikorwe”.

Yasoje inama avuga ko mu ndwara zitandura iyagakwiriye guherwaho ni mu ndwara z’umutima ariko hagaherwa ku ndwara ya rwica ruhoze igiye kutumara ariyo yitwa umuvuduko w’amaraso kuko ntawe umenya ko ayirwaye, ntiryana, nyamara kandi ishobora gutera uburwayi butanduka harimo Sitroke, umutima nyamara kuyirinda kwa mbere ni ukumenya ko ihari bityo tube ariyo dushyira imbere muri CLM kugira ngo abaturage bayimenye kandi barusheho kuyirinda.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top