REBERO

Advertise Here!

Stroke ni indwara y’ubwonko ishobora no guturuka ku ndwara y’umutima

Muri iyi minsi abantu bakunze kugira stroke zituma bamugara iyo yagufashe neza ariko niyo iguhushije igusigira ubumuga, bamwe rero bavuga ko ari indwara y’umutima ariko ubundi Stroke ni indwara y’ubwonko ishobora nanone guterwa n’indwara y’umutima, ikaba iri ku mwanya wa gatatu muzihitana abantu benshi mu Rwanda.

Ubundi umuntu agira stroke iyo imitsi ijyana amaraso mu bwonko yafunze cyangwa se igaturika ukava amaraso mu bwonko,niyo mpamvu bavuga ko hari ubwoko bubiri bwa Stroke uwavuye amaraso mu bwonko, ndetse nuwo amaraso atabashije kunyura mu mitsi imwe n’imwe ngo agere mu bwonko.

Bivuze ko icyo gice cy’ubwonko cyaviriyemo amaraso cyangwa se ikitagezemo amaraso kubera kuziba kw’imitsi Oxygene iba nkeya, selire zo mu bwonko iyo zibuze amaraso mu gihe cy’iminota hagati y’itatu n’icumi bituma zipfa kandi mu bwonko iyo zipfuye ntabwo zongera kwirema cyangwa ngo zongere kubaho, bivuze ko iyo urengeje icyo gihe twabonye hejuru ako gace karapfa burundu.

Ese Stroke yaba iterwa n’indwara y’umutima gute ?

Indwara ya Stroke ishobora guterwa n’indwara y’umutima iyo umuntu agize umuvuduko mwinshi w’amaraso ntabimenye ishobora gutuma imitsi y’ubwonko iturika bigatuma amaraso atanyuramo neza ngo agere mu bwonko.

Indi ndwara y’umutima ishobora gutera Stroke mu gihe umutima wabyimbye cyane bigatuma amaraso atagenda nkuko yarasanzwe agenda, icyo gihe aravura hakazamo utubumbe tugenda mu mitsi tukaba twafunga umwe mu mitsi ijya mu bwonko ubwo ni ubundi buryo indwara y’umutima bushobora gutera Stroke.

Prof Mucumbitsi Joseph umuganga uvura indwara y’umutima akaba n’umuyobozi wa Rwanda NCD Alliance yakomeje asobanura n’uburyo umuntu ashobora kugira indwara ya Stroke idatewe n’indwara y’umutima cyangwa se iy’ubwonko.

Agira ati: “Kuba amaraso ashobora kuvura bidatewe n’indwara y’umutima nkuko hari abarwayi babagwa umutima hanyuma bagafata umuti ubuza amaraso kuvura, iyo batawufashe neza hari igihe amaraso avura ibyo nabyo bitera Stroke kandi barakize umutima, ariko icyo gihe biba byatewe nuwo muti ntabwo ari umutima”.

Yakomeje asobanura ko Stroke nkuko yabisobanuye ari indwara y’ubwonko ariko ishobora guterwa n’impamvu zitanduka nkuko twabibonye hejuru,aho mu bihugu byateye imbere basigaye bakoresha indege kugira ngo baramire ugize icyo kibazo cya stroke, kuko nka ka kabumbe kavuze boherezamo agapira kakavanamo katarangiza ubwonko.

Ubu hari ibimenyetso abantu bagomba kwitondera harimo gutangira kudidimanga, gufunga ijisho bikanga, kubona umunwa wahengamye wagerageza kuvuga bikanga ntacyo wari urwaye icyo gihe ihutire kwa muganga aho bashobora ku kunyuza mu cyuma kugira ngo bamenye ikibiguteye.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top