REBERO

Advertise Here!

Mu Rwanda hari abaganga babiri babaga umutima ku bana ndetse n’abakuze

Uyu munsi habaye inama nyunguranabitekerezo ku nzobere zivura indwara y’umutima ndetse n’abashinzwe indwara zitandura, aho barebera hamwe urugendo rwo kuvura no kubaga indwara y’umutima bigeze mu Rwanda.

Abantu miliyoni 17 bapfa imburagihe batagejeje ku myaka 70 bazize indwara y’umutima, mu gihe mu Rwanda mu bana bavuka ku mwaka ibihumbi 400, usanga abasaga 1000 bavukana indwara y’umutima bisabwa ko bagomba kwitabwaho bakivuka kugira ngo babashe kubagwa uwo mutima uba wavukanye uburwayi.

Ku rwara ku mutima ni iki?

Ubundi umutima ugizwe n’ibice byinshi ariko igice cyafashwe n’uburwayi gituma umutima uhita urwara, bityo hari ukuvura icyo gice cyarwaye batanga umuti cyangwa se bitakunda bikaba ngombwa ko bakibaga.

Uburyo bwo gutanga umuti ibitaro byinshi birabikora guhera ku bigo Nderabuzima ibitaro by’Akarere, ibitaro by’Intara ndetse n’ibitaro bya za Kaminuza gusa twari dusigaranye imbogamizi nazo zitangiye gukemuka mu bijyanye no kubaga.

Indwara y’umutima iri ukubiri ugasanga hari urugingo rwarwaye rw’umutima ndetse hakaba n’ababivukana urwo rugingo rw’umutima rukavuka rufite uburwayi, bityo bikaba bisaba kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo ukurikiranwe ubashe kuvurwa ukire.

Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gahunda z’indwara y’umutima mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko mbere babashaga kubaga umutima hifashishijwe abaterankunga, ariko ubu mu Rwanda hari abaganga babiri bahoraho babaga umutima.

Agira ati: “Ubu abantu 179 babazwe umutima mu mezi 17 ubundi abo bantu babagwaga nko mu myaka itanu,none mu mwaka umwe hafi n’igice harabagwa abantu babagwaga mu myata itanu inarenga, nubwo tutavuga ko bihagije ariko bigaragara ko hari igikorwa”.

Ese mu Rwanda batangira gutanga amasomo yo kubaga umutima ?

Bamwe mu bitabiriye inama barashima urwego Leta igezeho kuko mu myaka 17 ishize mu Rwanda habagiwe umurwayi umutima ndetse n’abaganga bakaza bakabaga umutima bakagenda, ubu hari abaganga babiri bahoraho umwe ubaga umutima ku bana ndetse n’undi ku bantu bakuru.

Ubu mu Rwanda abaganga bavura cyangwa babaga umutima ntabwo bahagije niyo mpamvu muri gahunda ya Leta ya 4×4 ari ukongera abo baganga ba dogiteri babaga umutima, abaforomo bakora muri serivice zibaga umutima, abo bose bakaba bateganijwe muri iyo gahunda ya Leta.

Dr Menelas Nkeshimana ukora muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga, akomeza avuga ko bashaka ko abanyeshuri ba mbere bigishwa kubaga umutima batangira kuko abarimu bahari.

Agira ati: “Abanyeshuri ba mbere bagomba gutangirana niyo gahunda yo kubaga umutima barazwi ni abasanzwe bakora muri Chirligie basanzwe ari inzobere bakazisumburaho, bityo tukaba tuzatangirana n’abanyeshuri 4 imbere mu gihugu ndetse n’abandi bari kwiga hanze”.

Dr M. Giro Campanella ubaga umutima mu bitaro by’Umwami Faysal mu Rwanda ni umuganga uhoraho

Inzobere twahuriye hamwe hano nizo zigiye gutegura gahunda y’imyigishirizwe naho bazigishirizwa, aba baganga basanzwe babaga umuti babiri twavuze nibo tuzubakiraho iyo gahunda yo kwigisha bityo serivice ikaba izakomeza gutangwa nta guhagarika kubayemo mu kubaga umutima, ariko ntabwo bikuraho ko n’abazaga bavuye hanze nabo bazakomeza kuza kudufasha.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top