REBERO

Advertise Here!

M23 yashyize hanze ibikorwa bibi bya FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

Umutwe wa M23 wavuze ko wafatiye ku rugamba ibikoresho byinshi by’uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC na FDLR, ndetse n’abana bagizwe abasirikare bari gukoreshwa mu mirwano, akaba ari bo bashyirwa imbere mu rugamba, rwakomera bakabataho.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko uyu mutwe “wamaganye ubufasha MONUSCO iri guha FARDC ikorana na FDLR banakoresha abana mu gisirikare.”

Lawrence Kanyuka, kandi yavuze ko “kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, General Mayanga yayoboye inama kuri Hoteli Smath kwa Kanombe hamwe na FDLR ya SHARIYO.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko iyi nama yabaye mu gihe inkomere zakomerekeye mu mirwano yo ku Cyumweru tariki 25 Gashyanrare zirimo iza FARDC na FDLR zajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Numbi muri Kalehe.

Lawrence Kanyuka, yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, AFC/M23 yirwanyeho bya kinyamwuga inacungira umutekano abaturage b’abasivile muri Mpati, inafata byinshi by’ubufatanye bwa FARDC birimo abana bagizwe abasirikare, bashyizwe mu kaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubata ku rugamba.”

Umuvugizi w’Umutwe wa M23 yakomeje ko wanafashe intwaro nyinshi zatawe n’uruhande bahanganye, rwabonye urugamba rukomeye, rugakizwa n’amaguru, rugasiga abana rwashoye muri iyi mirwano ndetse n’ibikoresho byinshi bari bafite birimo imbunda n’amasasu.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top