REBERO

Advertise Here!

Ikoranabuhanga muri minisiteri y’ubuzima rirakataje kuko 90% by’amavuliro bararikoresha

Inkuru dukesha isango star TV Abantu bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima ubu barishimira ko batakitwaza amafaranga mu ntoki hamwe n’amakayi yo kwivurizaho kuko ubu ibintu byose n’ikoranabuhanga, aho minisiteri y’ubuzima yemeza ko ubu bageze kuri 90% by’ikoranabuhanga mu bitaro n’ibigo nderabuzima.

Bityo rero ntabwo bigitinda kuko ni irangamuntu yitwaza hanyuma yashyirwa muri sisiteme umwirondoro w’umurwayi ugahita ugaragara kandi niyo ageze mu isuzumiro ayo makuru yose aba yageze kwa muganga ugiye ku musuzuma ndetse niyo yafatishije ibizamini ibisubizo ubisanga kwa muganga wagusuzumye utiriwe wikorera impapuro wasuzumiweho.

Bamwe mu baturage bavugako ibintu byagenze neza kuko bavurwa vuba bagahita bataha bagira bati: “Ubu ikoranabuhanga ryaradufashije, umwanya kwakoreshaga twivuza ubu waragabanutse, ikindi kwirirwana impapuro cyangwa amakarine yo kwivurizamo ndetse nayo twaguraga amafaranga ntabwo tukibyitwaza, ndetse no kwishyura ubu rwose byose ni ikoranabuhanga kuko twishyura dukoresheje phone”.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu Musomandera Marceline, avuga ko ikoranabuhanga ryatumye bagabanya gukoresha impapuro nyinshi ndetse no kongera umwanya wo kwita ku barwayi.

Agira ati: “Ubu utugana yitwaza irangamuntu ye gusa kuko iyo tuyishyize muri Sisiteme amakuru ye duhita tuyabona, kandi no muburyo bwo kumwishyuza dukoresha iryo koranabuhanga ubu nta mafaranga tucyakira mu ntoki, ndetse no mu isuzumiro ubu twagabanyije ibitabo twandikagamo,ubu no gutanga raporo tuyikora dukoresheje ikoranabuhanga ku buryo bahita bayibona mu nzego zo hejuru”.

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’abajyanama b’ubuzima ubu iyo bakeneye kubagezaho amakuru haba ku batumira mu nama ku Kigo Nderabuzima bahita bahagera ndetse no kubagezaho gaunda dukoreramo birihuta kuko dukoresha ikoranabuhanga.

Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ikoranabuhanga Mugume Sylvere avuga ko hari byinshi bari kuvugurura mu ikoranabuhanga, kugira ngo bibashe korohereza umurwayi ndetse n’utanga service ku mavuriro.

Agira ati: “Kugeza ubu dufite amavuriro ku kigero kigera kuri 90% afite internet ndetse n’umuyobororo wayo, ubu aho twavuga bitaragera hose ni muri poste de sante kuko hose ntabwo baragira za mudasobwa kuko ho tugeze kuri 50% tubaha za mudasobwa bityo rero tukaba turi ku kigero cyiza kandi twizera ko bizakomeza”.

Iyi gahunda y’ikoranabuhanga ikaba yaratangiye kugeragerezwa mu bajyana b’ubuzima kuko aribo baba bari kumwe n’abaturage umunsi ku wundi, kuko abagera kuri 600 bari mu mavuriro 35 mu turere 5 mu gihugu batangiye gukoresha iryo koranabuhanga.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top