REBERO

Advertise Here!

RPF-Inkotanyi mu karere ka Rusizi yubakiye abana b’imfubyi inzu ya miliyoni 15 Frw

Umuryango RPF-Inkotanyi wahaye abana batatu b’imfubyi inzu ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho byo munzu bitandukanye.

Abo bana ni Nyirahabimana Mariane w’imyaka 22, musaza we Habimana Jonas w’imyaka 19 n’umwana w’imyaka ibiri, bashimira Umuryango RPF-Inkotanyi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wawo Paul Kagame.

Iyo nyubako ya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ifite igikoni, ubwogero n’ubwiherero, yubatswe ku bufatanye bw’abanyamuryango ba mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi. Nanone kandi abo bana banahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda bibiri na matora zabyo, intebe, ibiribwa n’ibindi na byo bifite agaciro k’ibihumbi.

Umwana w’imyaka ibiri babana ni uwo mukuru wabo yapfuye amaze iminsi 3 gusa amubyaye, nyina wari ukuriho amurera amezi make na we aba arapfuye. Nyina akimara gupfa yabasize mu nzu mbi cyane, yashoboraga kubagwaho umwanya uwo ari wo wose, amabati yaratobaguritse.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gihundwe Nyirabizimana Seraphine, avuga ko ubwo yatemberaga mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kagara akerekwa aba bana n’imibereho mibi bari barimo, yumvise batakomeza kubaho batyo, yiyemeza kubigeza ku banyamuryango bagenzi be bacyakira neza. Yagize ati: “Si igitekerezo cyari kubagora kucyumva no kugishyira mu bikorwa kuko si uwa mbere twari tubikoze”.

N’umwaka ushize twari twubakiye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utaragiraga aho arambika umusaya inzu y’agaciro ka miliyoni 12. Ubu ayibamo aratekanye, ameze neza. Abakoze ibyo rero ibi ntibyari kubananira, ndabashimira cyane ko batigeze biganda bakaba babigezeho.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top