REBERO

Advertise Here!

Umuntu umwe mu bantu babiri b’abagabo bafite imyaka 80 aba afite kanseri ya Prostate

Kanseri ya Prostate kugira ngo umenye ko uyifite ni uko ujya kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko mugomba kwikurikirana kuko iyo bayibonye mbere barayibaga ukaba wakira kuko, abenshi babimenya ibimenyetso byaramaze kubarenga kuko ntabwo yerekana ibyo bimenyetso utararemba.

Ubundi kanseri ya Prostate ni indwara ya kavukire kuko abantu 10% ni indwara baba bafite mu miryango yabo cyangwa se ku babyeyi babo, bivuze ko ari indwara yo mu maraso, ariko kuyirindi ni ukugabanya ibiryo bifite ibinure byinshi

Prostate ni iki?

Urugingo ruba munsi y’uruhago rw’inkari z’umugabo ku buryo iyo zisohoka zihera kuri Prostate zikanyura mu muyoboro uhinguka ku mutwe w’igitsina cy’umugabo, ikindi Prostate ikora imisemburo yivanga n’intanga z’umugabo kuko ziva mudusabo rw’intanga zigahura niyo misemburo bigasohoka ari amasohoro y’umugabo.

Ubundi indwara ya Kanseri ni iki?

Kanseri ni indwara ituruka ku kwivumbura kuturemangingo tugakora nabi kandi vuba ndetse tukarema utuntu tw’utubyimba, nka Kanseri ya Prostate ni ukwivumbura twuturemangingo twa prostate tugahita turema akabyimba muri Prostate

Bimwe mubyongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate

Ubundi nta kintu kizwi kiyitera gusa ni uko hari ibyongera ibyago byo kuba warwara kanseri ya Prostate, bityo rero hari ibyo twahindura ariko hari nibyo tudafitiye ubushobozi bwo guhindura nk’Imyaka kuko umugabo wese uko imyaka igenda irushaho kuba myinshi niyo kuyirwara biba bishoboka cyane, kuko Prostate igenda ibyimba ntabwo ipfa gufata abantu bari munsi y’imyaka 50

Uburyo bwo kuyirinda nubwo hari abatayirinda kubera ko ari inkomoko yo mu muryango

Ubundi ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko abantu bakunda kurya ibintu bifite ibinure byinshi baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, cyane cyane abagabo bakunda ibintu bikomoka ku mata, umubyibuho ukabije nubwo biri ku kigero gito ariko bafite ibyago nabo byo kuba barware kanseri ya Prostate, kunywa itabi cyane cyangwa se guhura n’ibindi bitabire byo mu nganda ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Dr Migisha Desire ni umuganga mu bitaro bya Kibagabaga yakomoje ku ndwara ya kanseri ya Prostate ndetse anavuga ku bimenyetso bigaragara ku muntu warwaye kanseri ya Prostate cyane cyane ariko bigaturuka uko umugabo agenda akura mu myaka kuko iyo prostate iba yatangiye kubyimba.

Agira ati: “Buriya ujye witegereza mu gihe urimo kunyara kuko umuvuduko w’inkari ugenda ugabanuka kunyara bigoranye ariko ntabwo bihita bigaragaraza ko umuntu ufite ibyo bimenyetso bihita bigaragaraza ko arwaye prostate ahubwo ibimenyetso iyo utangira kuyirwara ntabyo ugiora ahubwo bigaragara iyo itangiye kukurenga”.

Yakomeje avuga ibimenyetso umuntu agaragaza iyo yatangiye kumurenga harimo kuzana amaraso mu nkari cyangwa mu masohora, kubabara mu magufa kuko umuntu iyrwaye ahantu ihita ijya bwa mbere ni mu magufa ndetse no kugira imbaraga nkeya mu maguro cyangwa akanabyimba.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top