REBERO

Advertise Here!

Abahitanwa n’urupfu 45% mu gihugu harimo iziterwa n’umubyibuho ukabije

Kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite umubyibuho ukabije, aho miliyari imwe ku isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, kandi abahanga bakavuga ko umubyibuho ukabije utera indwara zitandura.

Bityo rero abantu barenga miliyoni 17 ku isi bahitwanwa n’indwara y’umubyibuho ukabije, imyitozo ngororamubiri hamwe n’imirire iboneye ikaba ari imwe munzira zo kugabanya uwo mubyibuho ukabije ukurikiza inama ugirwa n’abashinzwe imirire ndetse n’abakoresha iyo myitozo ngororamubiri.

Uwase Karekezi Yvette ukiri muto afite ibiro 176 akaba afite gahunda yo kugabanyaho ibiro 100 binyuze mu myitozo ngororamubiri no kwita ku mirire ndetse n’inama agirwa n’ababishinzwe.

Agira ati: “Twagiriwe inama ku mirire ndetse tugakora na Sport, tukagabanya amavuta umunyu, ubu nanjye ngomba gushyiraho akanjye nkora izo sport kugira ngo ndebe ko byagabanuka, mu rwego rwo kubahiriza inama ngirwa ibyo biro bizagabanuka”.

Mission Slim n’ Fit ryatangijwe na Florence Uwamwezi yatangiranye n’abantu bane none nyuma y’imyaka 4 bamaze kugera ku bantu 200, kandi bafite ubuhamya nkubwe kuko yagabanyijeho ibiro 25 birenga.

Agira ati: “Ubu muri Mission Slim n’ Fit dufite abantu bagabanyijeho ibiro 20 ndetse na 30 na 50 barahari ni ibintu byiza cyane kandi bibafitiye umumaro kuko atari ukugabanuka gusa kuko bafite imbaraga zo gukorera ingo zabo hamwe no kubaka igihugu”.

Mu Rwanda indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’umubyibuho ukabije ziri mubitera 45% byimfu zose mu gihugu, uyu mubyibuho kandi ukaba unatera indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso,isukari nyinshi guturika kw’imitsi yo mu bwonko n’izindi.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kwirinda umubyibuho ukabije bidasaba byinshi, ariko gukora Sport ngororamubi ndetse no gukurikiza inama y’abashinzwe imirire biri mu by’ibanze.

Agira ati: “Kurwanya indwara y’umubyibuho ukabije bituruka ku muntu n’imyitwarire ye, kuko uko wita ku buzima bwawe kuva ubyutse kugeza ugarutse kuryama, nicyo cyagufasha kurwanya izo ndwara zitandura ariko nawe wifasha, kandi nabazirwaye bigasaba gukora imyitozo ngororamubiri hamwe n’imirire iboneye“.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bagaragaje ko muri 2022 ku bantu 100 muribo 5 bari bafite umubyibuho ukabije, kandi ku isonga umujyi wa Kigali ufite 34% byabawutuye bugarijwe nuwo mubyibuho ukabije.

Impuguke mukuboneza imirire Mukakayumba Anastasie arasobanura zimwe mu mpamvu zishobora gutera umubyibuho ukabije, kuko hari n’igihe bituruka kubyo turya bya buri munsi umubiri wacu udakeneye.

Agira ati: “Hari ukurya ibyo umubiri udakeneye cyangwa se ibibazo by’imbamutimacyangwa se bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe bishobora gutuma nabyo umuntu arya cyane, bityo ubwonko bugafasha umubiri kwibagirwa ikibazo gihari hanyuma kurya bikaba nkaho umuntu atekanye”.

Yakomeje avuga ko hari umubyibuho uterwa n’imiti afata yo kwa muganga ituma asonza iyo miti ugomba kuyifata ariko ukenera abahugukiwe n’imirire ukagirwa inama yibyo warya, bityo umubyibuho ukabije ukawirinda.

Imibare igaragazwa n’umuryango wabibumbye wita ku buzima (OMS) uwo mubare twabonye hejuru wabafite umubyibuho ukabije niba ntagikozwe uziyongeraho miliyoni 170 bitarenze muri 2025, harimo n’abana miliyoni 39

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top