REBERO

Advertise Here!

M23 ikomeje gutanga umutekano usesuye muri Sake

Sake uwavuga ko igenzurwa na M23 ntiyaba abeshye kuko imisozi yose iri strategic igenzurwa na M23 nabaturage bari mubice byegereye sake nabo baratekanye ibikorwa byabo babikora batekanye.
Umuntu wese winjiye Sake nuko M23 iba ibishaka! Yaba itabishaka ntiwinjyire. Murabizi muri iyiminsi hari inama ihuza Abagaba b’Ingabo b’Ibihugu birenga 5 biri muri Congo.
FARDC ihora ibeshya ko yafashe ibice runaka cyangwa igenzura ibice runaka. Bari babeshye ko bagenzura Sake yose Hari ikipe y’abasirikare bo muri SADC bihaye ibintu byo kwinjira SAKE ngo bategure urugendo rwabo Bagaba, maze bazana brende 3 ngo zikore patruyi! Nkuko nabivuze ntiwakwinjira SAKE M23 itabishaka.
 Aba ba SADC bazanye amashagaga menshi na brende zabo 3! Hari abasirikare ba M23 bahise barasa ibifaru bibiri birashya kuko bumvaga ibi bifaru bije kubarasa. Bihira hafi ya teritwari igenzurwa na FARDC na coalition yose. I Goma hasubirayo kimwe. Amakuru arambuye M23 izayatanga.
Bagiriye inama aba Bagaba b’Ingabo kutajya SAKE gusa Gen. Christian Tshiwewe ati tujyeyo twerekane ko SAKE igenzurwa natwe. Kubera ko batari bateguye umutekano neza waho bazajya, bafashe imodoka maze iyari imbere igeze hafi yaho bita Kimoka (aharasiwe byabifaru) ihita isubira inyuma nta sasu rivuze ahubwo ari ubwoba no kwikanga M23 Gen. Maj Sylvain EKENGE BOMUSA umuvugizi w’igisirikare cya FARDC nigihunga cyinshi yahise avuga ko barashweho amabombe na M23 bikaba ngombwa ko basubira inyuma.
M23 kubera kutagira intwaro nyinshi, irasa mugipima kuko ntiba ishaka kwangiza! Mwibuke ko igisirikare cya Congo gihora kivuga ko gifite za drone! Zitigeze ziraswa ko ahubwo zikora akazi zicunga umutekano wabo ahantu hose! Video mwayibonye General Ekenge avuga ko M23 yabasubije inyuma ntibinjira SAKE.
Ikibazo izo drone zarihe zitacungiye umutekano Umugaba Mukuru w’Ingabo nabagenzi be!? Muribuka za Drone za Congo za CH-4? Muracyazumva? Harya ngo ziba ziri muntera ndede missile itagera? Ntafoto ntacyabaye.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top