REBERO

Advertise Here!

Izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mubahoze ari abasirikare bakuru muri icyo gihe nabo bagiye bagaragara mu nama zitandukanye na bimwe mubikorwa byagiye bigirira nabi Abatutsi batandukanye mu bice byigihugu bitandukanye abandi basirikare bakuru bagaragara batanga amabwiriza yo kwica abatutsi ahantu hatandukanye.

Abahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR) bagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umugambi wa Jenoside watangiye mu Kwakira 1990 urakomeza kugeza izo ngabo zitsinzwe muri Nyakanga 1994, ndetse waranakomeje no muri operasiyo zakurikiyeho, aho ingabo zatsinzwe zakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda ziturutse aho zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza n’ubu bamwe muri zo bari mu mutwe wa FDLR bakaba bakomeje ibikorwa bizwiho gukomeza umugambi wa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira 1990, Ingabo z’u Rwanda zari mu Kigo cya Gisirikari cya Kigali zakoze ikinamico, zirasa mu kirere ijoro ryose zibeshya ko ari igitero cya FPR kugira ngo zibone urwitwazo rwo guta muri yombi abantu benshi, aho hatawe muri yombi Abatutsi basaga 10.000 mu Gihugu hose.

Abenshi muri bo bajyanwe mu bigo bya gisirikari n’ibya jandarumori bahageze bakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitesha umuntu agaciro, hagamijwe kubahatira kwemera ibyaha batakoze na gato.

Mu Mujyi wa Kigali, benshi muri abo Batutsi bahatiwe ibibazo mu Bigo bya Gisirikari Kanombe, Kigali, Kacyiru no mu Bugenzacyaha (Criminologie) bayobowe n’abasirikare b’Abafaransa bari bakuriwe na Major Michel Robardey n’abo yari ayoboye batozaga abajandarume b’u Rwanda muri serivisi yitwaga Fichier Central yamenyekanye cyane nka Criminologie.

Nubwo amategeko yabuzaga abasirikare kwitabira ibikorwa bya politiki, biragaragara ko ubukangurambaga bwo gukora Jenoside bwagizemo uruhare runini n’Ingabo z’u Rwanda.

Ahanini byakorwaga n’agatsiko k’abasirikare b’intagondwa bakomoka muri Gisenyi na Ruhengeri kari kagizwe n’abasirikare bakuru nka ba Colonel Théoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Elie Sagatwa, Aloys Ntiwiragabo na Tharcisse Renzaho; ba Lt Col Dr Laurent Baransalitse na Nubaha Laurent; ba Major Aloys Ntabakuze na Protais Mpiranya; Lt Col Léonard Nkundiye n’abandi.

Aka gatsiko k’aba-ofisiye b’intagondwa z’Abahutu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu gisirikare, basaba abasirikare kutagirana umubano n’Abatutsi kandi Abatutsi bose bitirirwa ibibazo byose byugarije Igihugu mu rwego rwo kubatoteza no gukangurira Abahutu kubanga.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top