REBERO

Advertise Here!

M23 ikomeje kwambura no gufata intwaro zikomeye za FARDC

Hagati ya tariki 1-5 Ukuboza 2023, Muri Teritwari zitandukanye nka Masisi, Rutshuru na Nyiragongo? Nyuma yaho M23 igakora Operation tarikiri 03.12.2023 yishe Ruhinda Gaby wo muri FDLR special forces wari commander mukizwi nka CRAP?

Mbere gato yibyo bihe, Ingabo za Congo zahawe amakuru yabaringa ko M23 ifite Drone z’intambara. Ibi byabaye ikibazo gikomeye kuri bo ndetse FARDC ikora ikosa nuyumunsi yicuza.

Yaguze ibisasu byinshi bya ground to air missiles zihanura drone n’indege bazijyana hafi yaho Ruhinda yarari. Uko FARDC yaguraga izi drone niko M23 nayo yabonaga amakuru yaho ziherereye.

Tariki 2 Ukuboza 2023, M23 yaje gukora operation ndetse iza gufata izi misile kubyinshi bukeye bwaho bica Ruhinda za (GA Missile) barazibika barituriza. Mu ntambara iherutse muri teritwari ya Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, izi misile zakoreshejwe na M23 ihanura Drone imwe ya FADRC.

Birumvikana ko Drone za FARDC zarashwe na missile biguriye ubwabo. Nabonye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uvugako uhangayikishijwe nibisasu bifitwe na Congo ndetse na M23. Ngo ntibumva uburyo Congo igura ibisasu bikarangira bigeze kuri M23.

Hazagire ubabwira ngo Congo ntabuyobozi, igisirikare ndeste n’ubushobozi bwo guhangana n’abantu barwanira uburenganzira bwabo. Ngo misile Congo izamburwa gute?

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top