REBERO

Advertise Here!

RRP+mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu rubyiruko

Mu rwego, rwo gukomeza gahunda y’ubukangurambaga, Urugaga Nyarawanda rw’abafite virusi itera sida (RRP+) rukomeje ubukanguramba bwo kurwanya virusi itera SIDA mu rubyiruko cyane cyane mu bangavu, n’abandi bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida, nk’abakora uburaya, n’abandi.

Ubu bukanguramba buteganyijwe kuzabera mu turere twa Rubavu, Musanze, Nyagatare, Nyarugenge, Kayonza na Kamonyi,kuva ku itariki ya 05-15 Werurwe 2024.

Iki gikorwa kigamije gukangurira abaturage gukomeza urugamba rwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, no gufasha abafite virusi itera SIDA kurushaho kugira imibereho myiza, harimo no gufata imiti neza kandi ku gihe.

Umwe mubagenerwabikorwa ba RRP+ utuye i Musanze akaba ari umujyanama w’ubuzima yorojwe ihene ashimira urugaga rwaboroje kuko bakomeze bagure iki gikorwa kigera kuri buri munyamuryango, kandi icyo mparanira ni uko nzoroza mugenzi wanjye.

Agira ati: “Ibi bizagira ingaruka nziza mu makoperative nuko tuzaba tubanye neza kuko abantu dufite virusi itera sida ntabwo twibara ko turwaye kuko ubu akato twahabwaga nubwo katarashira ariko karagabanutse, ibyo tukaba tubikesha igihugu cyacu kidufata kimwe”.

Muneza Silvia uhagarariye urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera sida ku rwego rw’Igihugu (RRP+) avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa tugomba kugaragariza abanyamuryango bacu kuko bagize amashyirahamwe n’amakoperative nka bamwe mu bafite virusi itera sida babashe kurinda ubwandu bushya mu batarandura virusi itera sida.

Agira ati: “Dukangurire abantu kwipimisha ku bushake virusi itera sida, kugira ngo bamenye uko bahagaze, kandi usanze yaranduye abashe gufata imiti cyane cyane ko itangirwa ubuntu,bityo twabifatanije n’ubu bukangurambaga kuko izi hene turimo kuzishyira mu banyamuryango bacu kugira ngo bashobore korora ndetse banoroza n’abandi bityo ubuzima bwiza bugakomeza kuribo n’abaturanyi babo”.

Yakomeje avuga ko abanyamuryango ba RRP+ bafite ibikorwa byinshi kuko hari abafite amakoperative ahinga ibirayi ndetse na koperative ifite ubworozi bw’inka kandi tukabafasha kubakorera ubuvugizi, ubu dufite koperative 300 mu gihugu hose ndetse n’amashyirahamwe 500 bafite virusi itera sida.

Twese hamwe, dufatanye urunana mu rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA, ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera Sida, tunashimira abafatanyabikorwa batandukanye, kandi dukorera hamwe kugira ngo muri 2030 virusi itera sida izabe ari amateka mu Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top