REBERO

Advertise Here!

Ingabo za RPA nizo zafashe iya mbere zikoma mu nkokora ibikorwa by’ingabo za EX-FAR n’interahamwe zakoreraga Abatutsi Jenoside mu 1994

Icyo gikorwa cy’iz’amarere kitari cyoroshye mukugikora no mu kugitekereza cyaje gushyirwaho iherezo muri Nyakanga ku itariki maze u Rwanda ruba ruvuye mu biganza by’abicanyi, rusubiza agatima impembero inkotanyi zirutashye.

Igihango INKOTANYI zifitanye n’u Rwanda cyangwa se n’abanyarwanda ( uko washaka kubivuga kose) kigaragarira cyane muri ibyo bikorwa bya kimuntu.

Kwitangira igihugu kw’INKOTANYI ni igikorwa kitapfa gushobokera buri wese uzi neza ko ashobora no kuhasiga ubuzima nkuko byabaye kuri bamwe. Ibiri amahire, u Rwanda rwarabohowe rimwe na rizima rucika ku ngoyi y’ibitotezo n’inzangano zabibwaga mu banyarwanda na bagenzi babo bitwazaga ko batavuga mu gihugu kimwe, biyitirira ko bamwe ari bo ba nyirarwo kurusha abandi.

Isano y’INKOTANYI n’abanyarwanda ni ubumwe bwa buri munyarwanda. Igihe abazungu b’abakoloni bageraga muri Africa, byagize ingaruka mbi ku Rwanda kuko iturufu bakoreshaga mu mitegekere yabo bahasanze yari ukubacamo icyuho kuko hake nko mu Rwanda byari bigoye kwinjira mu miyoborere y’abami yari iganje imyaka amagana.

Iyo abayobozi bayoboye u Rwanda bwa mbere rukimara kubona ubwigenge baza kuba inyaryenge ntibari kwemera kugwa mu mutego w’abazungu bari barugezemo ku ngoma ya Musinga mu kinyejana cya 19 nyamara bakiyibagiza ihame ntakuka ryari riganje mu banyarwanda kuva ku mwami wa mbere ari we Gihanga.

None se, amoko yose ntiyatangaga ingabo ku ngoma ya cyami? Imirimo bakenerwagamo yose se ntibayitabiraga kimwe? Iyo icyorezo(umuze) cyateraga se nticyabageragaho kimwe? Ariko intero abazungu bazanye mu banyarwanda yakomeje guhemberwa na ba GITERA Joseph, ba KAYIBANDA, Habyarimana aza ari rutwitsi, bigeza ku ndunduro ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ya sano u Rwanda n’abarutuye bafitanye n’inkotanyi harimo n’icyizere.

Niba umwotsi wacumbaga mu imeneshwa ry’Abatutsi muri za 1961-63 waraje kubyara ikibatsi cy’umuriro mu 1994 maze abana b’abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira iwabo bagatahuka bitoroshye baje guhagarika Jenoside, buje mutima wo kubanisha abanyarwanda, nimwibaze ikibatsi cy’umuriro w’ubumwe kizagurumana mu bana b’abanyarwanda mu myaka y’indi iri imbere bitewe n’imiyoborere isobanutse dufite ubu! Isano abanyarwanda dufitanye n’INKOTANYI ni ubumwe no gukunda igihugu aho buri wese ashishikajwe no kwiteza imbere, bityo ushaka ko twakongera gusubira inyuma azajya abiryozwa. Iki gihugu gifite imiyoborere ihamye, aho buri wese afite ijambo mu bimukorerwa; ngubwo ubucuti abanyarwanda bakomoye ku mutima wa gipfura INKOTANYI zimakaje I Rwanda.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top