REBERO

Advertise Here!

Ubwato bwa Congo bwari bwayobeye mu Rwanda bwasubijwe aho bwaturutse

Ubu bwato bwa Akokwa2 bwa Congo bwari burimo abantu 34 bavaga Goma bajya Bukavu Ubusanzwe ubwato bwose buri mu Kivu buba buri kuri Radar za RDF kandi bagakorana ba Police nkibisanzwe.

Nawe urabyumva FDLR byayorohera kuza baciye mu mazi umutekano udacunzwe neza, Ubu bwato rero nabwo bwaje babureba, Radar igaragaza ko bwarenze Congo bwinjiye mu Rwanda.

Marine ihita yitegura na Drone ziritegura, Ibi byari ejo Tariki 11.02.2024 Uko ubwato bwazaga mu Rwanda niko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabucungiraga hafi kuko wambwirwa niki ikiri mu bwato? FDLR? Abajura? Abagenzi basanzwe? Amatungo arwaye? Ibyo byose ntiwabimenya niyompamvu RDF/Police bari stand by.

Ubwato bwaje kugaragara ko bwari bwabuze balance na moteri zazo zari zazimye (Ibintu byo muri Congo namwe murabizi) nukuvuga moteri ntangufu zari zifite maze umuyaga ukomeze kubujyana mpaka bugeze Ku Nkombo hafi ya kagari ka Bigoga RDF/Police bahise bagera ahantu ubu bwato bwahagaze kuko bwaje babureba.

Drone ya RDF yakoze scanning ngo barebe ko nta kibi kiri mu bwato ari nako inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda abari mu mazi bagenzura abari mu bwato. Abari mu Bwato baje guhabwa ubufasha bwose bakeneye nkuko u Rwanda rusanzwe rwakira abantu. Kuko baharaye.

Basabye Captain ngo bamuhe umusada ati namaze guhamagaza ubufasha ahubwo mwabaha uburenganzira bakaza bakatudepana. Hari ubwato butatu bwagonzwe nubu bwato, inzego z’umutekano zasabye ko ibyangijwe byishyurwa maze Abacongomani barishyura ubwato bukomeza urugendo nyuma yo kubona pane.

Uyu mu civili ngo ni Michombero yabeshye nkuko asanzwe abikora. Ntamuntu wari wafashwe bugwate. Hari abari bambajije aya makuru mbaza kuvugana nabari kuri filed ngo bampe amakuru yimvaho.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top