REBERO

Advertise Here!

Dore uko Habyarimana Juvenal yashatse gucura umugambi wogucmo ibice FPR Inkotanyi abicishije mu moko

Habyarimana Muri 1993 yaje gushyiraho umukono ku masezerano y’amahoro nubwo byari ukujijisha dore ko yivugiye ko biriya ari ibipapuro ati “Inkotanyi ntizibeshye ko nasinye amahoro kuko biriya ari ibipapuro” Nyuma yo gusinya ayo “masezerano” bigeze muri Nzeri 1993, Habyarimana yagiriye uruzinduko muri Uganda kugira ngo ahure na Paul Kagame icyo gihe wari uyoboye Ingabo za RPA. Yafashe inzira ajya Uganda ngo aganire na FPR.

Umuryango wa FPR Inkotanyi warabyemeye maze wemeza ko Gen Major Paul Kagame abonana na Habyarimana ariko ari kumwe na Col Alexis Kanyarengwe wari Chairman w’iri shyaka.

Icyo gihe bagombaga guhurira na Habyarimana i Entebbe muri Uganda. Nyuma yo kubona ko Kagame aje ari kumwe na Kanyarengwe, Habyarimana yisubiyeho avuga ko adashaka kubonana nabo kuko Kagame yazanye n’undi muntu kandi yashakaga ko babonana bari bonyine.

Habyarimana yanze kuganira na Gen Major Paul Kagame kuko afande Kanyarengwe nawe yaje. iyi technique ya Habyarimana yari umugambi wo gushaka kubiba amoko muri FPR-Inkotanyi.

President Paul Kagame yigize kuvuga kuri ibi agira ati “Ati “Habyarimana buri gihe yagiye ashaka kugaragaza ko intambara iri hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda ari ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi, yashakaga gukoresha ibyo ngo ateze umwuka mubi hagati yanjye na Kanyarengwe.

Yashakaga kurakaza Kanyarengwe abinyujije mu kuvuga ko ashaka kuganira gusa na Kagame mu gihe nari munsi ya Kanyarengwe ukurikije uko imiyoborere y’ishyaka yari iteye muri icyo igihe, yari Chairman ndi Vice-Chairman.

Yashakaga ko Kanyarengwe yiyumva nk’umuntu uri hasi ndetse agatangira gutekereza ko Kagame hari ibyo ari kumvikana na Habyarimana mu bwihisho.”

Majoro Paul Kagame yanze kuvugana na Habyarimana amubwira ko FPR ifite amategeko igenderaho ko president wa FPR agomba kubahwa kandi ko vice president adashobora gusuzugura president.

Paul Kagame yakomeje amubwira ko niba ibyo ashaka kumubwira atabivugira imbere ya afande Kanyarengwe icyo gihe wari (chairman) President wa FPR ko yabireke akabyigumanira.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top