REBERO

Advertise Here!

Indwara zo mu kanwa zifite aho zihurira n’indwara zitandura

Iyo umuntu afite mu kanwa hafite isuku ndetse akaba azi uburyo bwabugenewe bwo koza amenyo cyangwa se kugirira isuku mu kanwa ntabwo agira ikibazo iyo aganira n’abandi, ubundi ibiryo turya nibyo byangiza mu kanwa iyo utahakoreye isuku neza.

Si ngombwa kujya kureba muganga wo mukanwa kubera ko warwaye, ahubwo nibura rimwe mu mwaka ni byiza kujya gusura muganga kugira ngo akurikirane niba nta kibazo ufite mu kanwa, kandi ni byiza nibura koza mu kanwa nibura inshuro ebyiri ku munsi.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ubukangurambaga ku ndwara zitandura, uyu munsi bakaba bahawe amahugurwa ku ndwara zo mu kanwa na SOS Children’s Village Rwanda mu mushinga wa Healthy Teeth for Life project.

Aya mahugurwa akaba agomba gufasha abanyamakuru gusobanukirwa naho izo ndwara zo mukanwa zihurira n’indwara zitandura harimo Diyabete indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse n’izindi.

Muganga wo mukanwa ashobora gusuzuma umurwayi akamenya ko afite indwara zitandura

Hari indwara zo mukanwa ziterwa n’isukali nko gucukuka kw’amenyo cyangwa se iyo bita ifumbi, izo zifite aho zihuriye n’indwara y’isukali (Diyabeti) ku buryo umuganga wo mukanwa ashobora gusuzuma uwo murwayi akamubwira ko akwiriye kwikurikirana kubera ko hari ibimenyetso aba yamaze kumubonaho kabone nubwo uwo murwayi atari aziko afite indwara y’isukali.

Ikindi abantu bafite indwara y’isukali bagira ishinya iteye inkeke kubera ya sukali bagira ibisebe mukanwa bakagira gucukurika kw’amenyo nako gukabije, niyo mpamvu umuganga w’indwara zo mukanwa amusaba kwikurikirana kugira ngo arebe ko atakurijemo kugira uburwayi bw’indwara y’isukali (Diyabete).

Uyu mushinga wa Healthy Teeth for Life project ukorera muri SOS Children’s Village Rwanda wabitangije mu mashuri 7 ariko ubu usigaye mu kigo cya mashuri cya GS Gacurabwenge aho barimo kugeragereza iryo somo.

SOS Children’s Village ikorera mu bihugu 138 ku isi, mu Rwanda ikaba yaratangiye kuhakorera mu 1979, ubu ikaba ikorera mu turere 14 ikaba ikorana n’imiryango ibihumbi 75 n’abana bangana n’ibihumbi 124.

Mu cyumweru gitaha tariki ya 20 werurwe buri mwaka akaba ari umunsi mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa aho inzanganyamatsiko igira iti: “Mukanwa hazima umubiri muzima”

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top