REBERO

Advertise Here!

Ubuvugizi bw’abarwayi ba Kanseri bufasha bagenzi babo kwigirira icyizere cyo kubaho

Umuryango wa women’s Cancers Relief Foundation (WCRF) uratanga icyizere mu barwayi ba Kanseri y’inkondo y’umura na Kanseri y’ibere, ukaba ari umuryango washinzwe kugira ngo uherekeze abarwayi bizo kanseri kwikorera ubuvugizi muri bagenzi babo bahuye nubwo burwayi.

Iyo umurwayi wa Kanseri y’inkondo y’umura cyangwa se iy’ibere ariko wavuwe agakira ahuye numurwayi ukimenya ko ayifite abasha kumukomeza kandi akamugira inama yuko agomba gufata imiti kugira ngo nawe bizamugirire akamaro, kuko hari abatangira iyi miti byagera hagati bakiyireka kubera uburyo ibagiraho ingaruka.

Uyu muryango wa women’s Cancers Relief Foundation (WCRF), wavutse muri 2018 ubu hari benshi umaze guhuza kandi bigatanga umusaruro, ukorera mu turere 3 aritwo: Kicukiro, Burera ndetse na Huye ariko uteganya kwagura ibikorwa byawo kuko bigaragara ko utanga umusaruro ku barwayi ba Kanseri.

Rugema Vestine ni umuhuzabikorwa w’abarwayi bafite kanseri y’ibere mu karere ka Burera arasobanura uburyo umuntu amaze kugaragaraho kanseri y’ibere hakiri kare cyangwa se yaramaze kumurenga, kuko abo barwayi bombi ntabwo babyakira kimwe.

Agira ati: “Ubuvuzi ahabwa bitewe n’icyiciro cya kanseri basanze igezeho igikurikiraho ni ukumubaga icyo gice cyafashwe na kanseri (Ibere), cyangwa se bakavanamo ikibyimba, aho niho iyo ageze hanze kwiyakira bibanza kumugora rimwe na rimwe nuwo bashakanye bagatandukana kubera ko nta bere agifite, icyo gihe aba akeneye umuba hafi cyane”.

Yakomeje avuga ko iyo ahuye nuwo nawe bariciye ariko agasanga abanye neza n’umufasha we icyo gihe biramwubaka kuko aba abonye undi byabayeho kandi nawe akamugira inama yuko agomba gufata iyo miti nmubwo ibababaza ko aba agomba kuyihanganira kuko birangira imuvuye.

Jean Paul Balinda washinze uyu muryango wa women’s Cancers Relief Foundation (WCRF), nyuma yo kubona uburyo aba babyeyi bagira ububabare ndetse no guhabwa akato yashyizeho uyu muryango ngo ukurikirane abagize ubwo burwayi kandi bagirwe inama n’abagenzi babo bahuye nubwo burwayi bwa kanseri.

Agiara ati: “Ubu twashyizeho umushinga twavuga ko ari icyitegererezo wa gahunda duterane imbaraga, uyu mushinga ukaba uzatangirira mu turere 3 kandi ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wagiye muri uyu mushinga ubuzima bwe cyangwa se yiyakira vuba kurusha abandi, bityo rero tukaba tuzakorera muri ibyo bitaro kuko nibyo bivura indwara za kanseri cyane cyane indwara ya kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere”.

Yakomeje avuga ko umuntu warwaye kanseri wamaze kwiyakira umaze kugira ubunararibonye kuri iyo miti abasha gufasha umurwayi mushya kugira ngo nawe abashe kumva ko ubwo hari abamubanjirije nawe agomba kwigirira icyizere cyo kuyikira, kandi bakamuba hafi mu gufata imiti ye.

Dr Uwinkindi Francois ukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe ishami ry’indwara zitandura yatangiye Ashima ko uyu muryango ari uje kubafasha mu bikorwa byo gutuma abarwayi ba kanseri bigirira icyizere cy’ubuzima no kubasha gufata imiti bakayirangiza.

Agira ati: “Ubusanzwe indwara ya kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere ni zimwe muzihitana abantu benshi mu gihugu ndetse no ku isi, ubu ubushobozi bwo kuyisuzuma buragenda bwiyongera mu gihugu aho bituma tubona nayo irimo kwiyongera, kuko kera yahitanaga abantu ntibamenye ko ariyo ariko ubu abaganga barahari ku bitaro bitandukanye mu gihugu babasha kuyisuzuma”.

Yakomeje avuga ko mu myaka 10 ishize mu Rwanda twari dufite umuganga umwe washoboraga gupima no gusuzuma indwara ya kanseri kandi bikabera mu bitaro bya Kaminuza I Huye, ubu hari Laboratwari zisuzuma indwara ya kanseri, kandi hari abaganga 22 basuzuma bakanavura kanseri ndetse ubu bakaba bahugurirwa ino mu Rwanda, kandi n’ubukangurambaga bugenda bwiyongera bityo rero iyo umuntu yasobanukiwe nuko agomba kwikurikirana ajya kwa muganga bakamenya ko ayirwaye cyangwa se ari muzima.

Iyi gahunda icyo ije gufasha ni babantu barwaye kanseri y’inkondo y’umura ndetse na kanseri y’ibere bivuje neza barakira bityo bafashe abafashe niyo ndwara vuba kubasha kwiyakira ndetse no gufata imiti neza, ikazafasha mu baturage hahandi abaganga batabasha kugera, kugira ngo habe y’amashyirahamwe abasha gutizanya imbaraga bityo bazamurane.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top