REBERO

Advertise Here!

Mu bigo by’amashuri haracyakorerwa guheza no guha akato abafite virusi itera sida

Mu mahugurwa ari guhabwa abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima yateguwe na Abasirwa ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera sida (RRP+) hagaragajwe ko hari uburyo bubiri bwo guhezwa, harimo kwiheza wowe ubwawe ndetse no guhezwa n’abandi baguhoza ku nkeke n’amagambo atari meza.

Itangazamakuru rirasabwa kugeza amakuru ku baturage y’uko serivise za HIV zitangirwa ubuntu kuko nta murenge numwe udafite ivuriro ritanga imiti igabanya ubukana ku bantu bafite virusi itera sida kuko kwipimisha ari ubuntu ndetse niyo miti kuwo bayisanganye akayihabwa k’ubuntu.

Umukozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera sida Blandine Sebujangwe yagarutse ku guheza gukorewa abafite virusi itera sida aho mu bigo by’amashuri hari abagihezwa ndetse bagakorerwa n’akato, asaba ko ibyo bigomba kuvanwaho kuko abo bana bari mu bigo by’amashuri arirwo Rwanda rw’ejo hazaza ndetse n’abayobozi b’Igihugu.

Agira ati: “Nubwo nta bushakashatsi bwakozwe ariko ku igeragezwa ryakozwe ku bigo bimwe na bimwe byagaragaje ko mu bigo by’amashuri hakiri abagira iheza n’akato gakorerwa abanyeshuri bafite virusi itera sida, ku buryo ubu dushaka kubyutsa y’ama club ya Anti Sida mu bigo by’amashuri kugira ngo nibura hajye hatangirwamo ayo makuru yo kudaheza abafite virusi itera sida”.

Yakomeje avuga ko ubu bashyizeho aba Ambassadors b’urubyiruko bacisha ubutumwa bwabo ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) bagera kuri 30 babafasha kugeza ubutumwa ku rubyiruko kuko ari bagenzi babo kandi bashobora ku bumva mu buryo bworoshye, ubu bakaba bateganya gutangira kujya mu bigo by’amashuri gutangayo ubuhamya.

Kubera aka kato nihezwa rikorerwa abanyeshuri mu bigo by’amashuri cyane cyane ibicumbikira abanyeshuri bituma abanyeshuri badafata imiti neza iyo abayobozi batabashije kubaba hafi, ariko ibigo byabihaye Imana byo biba bifite ivuriro rirmo cyangwa hafi aho kandi bikagira umuforomo ukurikirana abanyeshuri muri ibyo bigo bakabasha gufata ya miti neza badafite ubwoba ndetse batanihisha bagenzi babo.

Bityo rero hakaba hari gahunda yo kuganira na minisiteri y’uburezi kugira ngo ikurikirane uko guhezwa no gutotezwa cyangwa se guhabwa akato ku banyeshuri bafite virusi itera sida kugira bicike mu bigo by’amashuri cyane cyane ibigo bicumbikira abanyeshuri. Ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA muri 2020 bwagaragaje ko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10-14 abafite virusi itera sida ari 0.4% bingana na 5,900 mu Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top