REBERO

Advertise Here!

Agasuzuguro ka Minisitiri Mu Bubiligi witabiriye Umuhango Wo Kwambika Ikamba Abahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi

Birumvikana Ingabire Victoire yumva ari ishema kwitirirwa igikorwa nk’iki cy’ ubugambanyi. Icyakora akwiye kujya azirikana ko amarira y’abapfakazi n’imfubyi ashinyagurira, atazamugwa amahoro.

Minisitiri Caroline Désir ushinzwe uburezi muri “Fédération Wallonie-Bruxelles” mu Bubiligi, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guha ikuzo abagaragaje umuhate mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza(IVU), wabereye aho mu Bubiligi tariki 16 Werurwe 2024.

Hari abasesenguzi basanga nta gitangaza kuba bamwe mu banyapolitiki b’Ababiligi bagaragara mu bikorwa nk’ibi, kuko n’ubundi Ububiligi bufitanye isano ya hafi n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Uruhare rw’abakoloni b’Ababiligi mu macakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, ntirugibwaho impaka. Kuba rero hari ababiligi bakwifatanya n’abajenosideri cyangwa ababakomokaho ntibitunguranye, cyane ko bimaze no kuba akamenyero.

Ariko hari n’abasanga biteye impungenge kubona umutegetsi wo ku rwego rwa minisitiri atinyuka kwitabira, ku mugaragaro, gahunda yo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n’isi yose, ndetse mu Bubiligi hakaba hari n’itegeko rihana abagaragayeho iyo myitwatire, nubwo kuheza ubu ntawe rirahana.

Muri rusange, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi ari ubugome n’ agasuzuguro bamwe mu bategetsi b’Ababiligi bafitiye abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubushotoranyi bakomeje gukorera u Rwanda.

Twifashishije ubutumwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize ku rubuga”X”(rwahoze ari Twitter), twifuje kugaruka ku ngero yatanze za bamwe mu bamaze guhabwa icyo gihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza, kugirango mwirebere uburyo uru ari urubuga rwo kugororera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana IVU witiriwe icyo gikorwa, kimwe n’abacyitabira, bose basangiye uruhare muri icyo cyaha ubundi gihanwa n’amategeko.

Mu mwaka wa 2013, ikamba ryambitswe Colonel w’Umubiligi, Luc Marchal. Uyu Col Marchal niwe wari uyoboye abasirikari b’Ababiligi bari muri MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,Azwiho by’umwihariko kuba, tariki 11 Mata 1994, yaratereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, maze abasaga 2.000 bakicwa.

Col Luc Marchal kandi ni umwe mu batarigeze bemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu w’2011 yatangaje ko ibyabaye ari “ubwicanyi busanzwe, bamwe mu baturage bica abandi byo kubikiza ngo nabo batabica”.

Muw’2014, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe Ann Garrison, umunyamakurukazi wo muri Amerika, wamamaye mu guhakana Jenoside aho zabaye hose ku isi, by’umwihariko iyakorewe Abatutsi.

Ann Garrison wababajwe cyane n’urupfu rwa Théoneste Bagosora, umucurabwenge wa Jenoside, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari” ugusubiranamo hagati y’Abahutu n’Abatutsi bapfa amoko yabo”.

Mu mwaka wa 2016, hahembwe Umuholandi Anneke Verbraeken n’Umukongomani Patrick Mbeko.

Anneke Verbraeken yakoresheje imbaraga ze zose mu kurengera abajenosideri baba mu Buholandi. By’umwihariko yarwanyije icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Iyamuremye Jean-Claude alias « Nzinga, Interahamwe yamaze Abatutsi muri Kicukiro, na Jean-Baptiste Mugimba, wari mu bayobozi b’Impuzamugambi za CDR.

Ntacyo byamumariye ariko, kuko Mugimba na Iyamuremye ubu bafungiye mu Rwanda.

Patrick Mbeko, nawe ni umuhakanyi kabombo wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko we ayita gusa” ibyaha byibasiye inyokomuntu”.

Twibutsa ko iki nacyo kiri mu byaha bihanwa n’amategeko yo mu Bubiligi. 2017, Umubiligi Alain Debrouwer, niwe wahawe igihembo cyitiriwe IVU.

Uyu ni ruharwa mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, we akemeza ko habaye” Jenoside yakorewe Abanyarwanda bose”.

Alain Debrouwer ni inshuti magara ya Yohani Kambanda wiyemereye imbere y’urukiko ko guverinoma yari abereye Minisitiri w’Intebe yakoze Jenoside.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top