REBERO

Advertise Here!

Icyizere mu bahanzi nyuma y’uko muri Manifesto ya FPR hashyizwemo guteza imbere Ingaga zabo

Kuri Paji ya 30 ya Gatabo ka Manifesto y’umuryango FPR-Inkotanyi, bagaragaza ko mu bikorwa bazashyiramo imbaraga mu myaka itanu iri imbere (Ni ukuvuga hagati ya 2024-2029) harimo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bya Siporo n’Imyidagaduro bitandukanye no kubaka Ingaga z’abahanzi mu buryo buhamye.

Muri Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hubatswe ibikorwaremezo bifasha guteza imbere Siporo n’imyidagaduro nka BK Arena yakira ibitaramo by’abahanzi n’imikino inyuranye, Sitade ziringaniye zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, hari sitade zavuguruwe izindi zishyirwamo ubwatsi, Sitade Mpuzamahanga ya Cricket yarubatswe n’ibindi.

Ingingo ya 11 y’iri tegeko iteganya ko siporo yigishwa mu mashuri kuva mu y’Inshuke kugera mu yisumbuye. Ingingo ya 13 y’iri tegeko igena ko Minisiteri ishyigikira ibikorwa byo gutegura amakipe y’Igihugu mu kwitabira no kwakira amarushanwa.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Utumatwishima aherutse gusaba abahanzi gukora umwuga wabo bisunze ubuhanga na Siyansi.

Yavuze ko kudakorera hamwe no kudakorera mu mucyo byatuma nta ntego igerwaho. Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gukorera mu Ingaga (Federation) kuko ari bwo Leta izabona uko ibafasha.

Marie France yavuze ko kuba RPF yari yemeje guteza imbere Ingaga z’abahanzi, bitanga umukoro kuri buri muhanzi kugira ngo buri wese atange umusanzu we mu kuzubaka.

Asobanura ko guteza imbere Ingaga z’abahanzi bijyana n’izamuka ry’urwego rw’imari rwabo, kandi bagatungwa n’ibihangano bakora.

Ati “Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye ni ukwitegura kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka Ingaga zacu zihamye kandi zikora neza kugira ngo twiteze imbere mu buryo bw’imari, akazi n’ibihangano dutanga n’umusanzu mu kubaka Igihugu.”

Ingaga (Federation) ziba zigizwe n’amahuriro (Union) atandukanye. Urugero, urugaga rw’abahanzi rugizwe n’amahuriro umunani y’abanyamiziki.

Kujya mu rugaga cyangwa kuba umunyamuryango warwo bisaba kuba uri umunyamuryango w’ihuriro kuko amahuriro nibo banyamuryango b’ingaga. Umuhanzi aba umunyamuryango w’urugaga binyuze mu ihuriro abarizwamo.

Umuhanzi Intore Tuyisenge usanzwe ari n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi (Rwanda Music Federation), yabwiye InyaRwanda ko kuba mu igenamigambi rya RPF harashyizwemo kubaka Ingaga z’abahanzi bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’ubuhanzi.

Ati “Kuba mu igenamigambi ry’imyaka itanu rya RPF-Inkotanyi hagarutswe ku bahanzi by’umwihariko kubaka Ingaga z’ubuhanzi zihamye, biraduha icyizere cy’ahazaza heza h’ubuhanzi n’abahanzi by’umwihariko.”

Yakomeje avuga ko bitanga icyizere cy’uko imibereho y’abahanzi izarushaho kuba myiza mu myaka itanu iri imbere. Ati “Bigaragaza ko imibereho y’umuhanzi n’abafite ibyo bakora mu nganda z’ubuhanzi izaba myiza cyane kandi bikarema n’icyizere ku bashoramari bifuza gushora imari mu buhanzi.”

yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ibyo RPF ‘Izakora muri iyi myaka iri imbere ni agahebuzo ukurikije ibikubiye muri iyi Manifesto ya RPF’. Yungamo ati “Bityo abahanzi turasabwa kuba maso kugira ngo hatagira amahirwe aducika kandi twahawe urubuga.”

Nk’uko bigaragara muri iyi Manifesto hazakomeza kubakwa Ingaga z’abahanzi bityo abahanzi twese turasabwa gukomeza kwihuriza hamwe no gukorera mu Ngaga binyuze mu mahuriro kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe cyane ko kujya muri ayo mahuriro icyo bisaba ari ukuba uri umuhanzi ukajya mu ihuriro bitewe n’ubuhanzi ukora.”

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top