REBERO

Advertise Here!

Koperative Girubuzima Nyange yabafite virusi itera sida kwibumbira hamwe na batayifite byaheje akato bakorerwaga

Abanyamuryango ba Koperative Girubuzima Nyange bafite virusi itera sida bateye intambwe yo kwakira bagenzi babo badafite virusi itera sida, bikuraho urwikekwe rwariho rwo kubaha akato no kubaheza, kandi uko kwibumbira hamwe byatumye Koperative yabo igira imbaraga mubyo bakora birimo guhinga ibirayi hamwe na Tungurusumu.

Iyi Koperative ifite abanyamuryango 38, muri aba banyamuryago 20 bafite virusi itera sida  abagore bari muri koperative ni 20,tukagira urubyiruko 10 hamwe n’abagabo 18 kuba turi kumwe nabo badafite virusi itera sida ni uko babonye ko ntacyo dutwaye bityo bituma n’abandi babona dukorana muri iyo koperative bivanaho akato twahabwaga.

Kuba bahuriye hamwe muri iyo koperative bagakorera hamwe bituma n’abandi bari bagifite uburyo bwo kubaheza no kubaha akato bigenda bihagarara kandi bigatuma nabo babasha kwivana mu bukene bagakoresha imbaraga bafatanirije hamwe, kuko ubu bamaze kwiyubakira ubwanikiro bw’imyaka yabo.

Niyigena Vestine ni umwe mu rubyiruko wasanze Koperative Girubuzima kugira ngo bakorane kuko we ntabwo afite virusi itera sida, ariko yiyemeje gukorana nabo kuko afite byinshi yabigiyeho ndetse bituma nawe abasha kwiteza imbere afatanije n’abandi.

Agira ati: “Ninjiye muri koperative kubera ko abafite virusi itera sida atabikubwiye ko ayifite ntiwabimenya, ikindi numvaga ngomba kubashyigikira ndetse ngakorana nabo kugira ngo mbere abandi urugero, ubwo ndavuga abumva ko gukorana n’abafite virusi itera sida bagomba kubaha akato, ariko ngasaba cyane cyane urubyiruko gukomeza kumenya ubuzima bwabo bipimisha”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu abona nta mpungenge zo gukorana n’abafite virusi itera sida ahubwo kutabaha akato bituma babasha gutera imbere bakoreye hamwe, mu gihe nzaba mbonye uwo dukomezanya ubuzima(umugabo) birumvikana tugomba kubanza kwipimisha kugira ngo tubane tuziranye neza.

Muneza Silvie uyobora urugaga rw’abafite virusi itera sida mu Rwanda (RRP+) avuga ko cyane cyane abahabwaga akato byaturukaga ku bukene, ariko ubu aho batangiye kwibumbira hamwe harimo abari mu makoperative ndetse n’andi mashyiramwe, ubu ubukene kuribo bisigaye ari umugani kuko babashagukora bakiteza imbere.

Agira ati: “Ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 bwagaragaje ko habaga harimo ubukene biba ngombwa ko dushaka icyatuma abanyamuryango bava mu bukene aho twabashingiye amakoperative, kandi tubatera inkunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ubu nta mwanya wo kwitekerezaho kuko bafite ibibahugije byinshi by’imirimo yabo ya buri munsi, ubu kwigurira ubwisungane mu kwivuza babikorera igihe, abanyamuryango bacu ubu bararihira abana babo za kaminuza kubera kwiteza imbere”.

Yakomeje avuga ko barimo kugirana ibiganiro na RICH umuryango uhuriweho n’amadini kugira ngo barebe uko akato kakiri mu madini nako karangira, kandi ibiganiro biragenda neza rwose, mbese duhereye kuri aba twasuye kuko nabo bafite amadini babarizwamo buzakomeza kugenda nabo babiganira hagati yabo.

Dr Ikuzo Basile umukozi wo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe ishami ryo kurwanya HIV avuga ko kimwe mubitera akato ku bafite virusi itera sida ni uko batamenya uko yandura ndetse nuko abantu baba badafite amakuru kuri virusi itera sida, uko yandura uko yirindwa ndetse nuko wabana nuyifite.

Agira ati: “Bimwe mubyakozwe ni ukongerera ubumenyi abaturage binyuze mu bitangazamakuru bakamenya ko umuntu ufite virusi itera sida yakomeza kubaho kandi akana nabo neza, twagerageje gusobanurira abaturage ko sida ari indwara nk’izindi, iyo myumvire niyo twagerageje kurwanya kugira ngo tugabanye akato gahabwa abantu bafite virusi itera sida”.

Yakomeje avuga ko imyumvire kuri sida yatumye abantu bafite virusi itera sida igabanuka cyane niyo mpamvu krwanya iyo myumvire ari uguhozaho kandi hakorwa ubushakashatsi kugira ngo tumenye uko akato no guhezwa ubu bihagaze, ubuheruka gukorwa muri 2020 bwagaragazaga ko akato kari kuri 13%, niyo mpamvu hari gutegurwa ubushakashatsi ubu ngubu, ariko urebye uko bihagaze ubona hari ibyahindutse cyane ku guhabwa akato ndetse no guhezwa ku bafite virusi itera sida.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top