REBERO

Advertise Here!

Gukora isuku neza mu kanwa ni ukwirinda indwara zifata mu kanwa

Umunsi mpuzamahanga w’indwara zo mukanwa ubusanzwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 20 werurwe, ariko mu Rwanda bakaba bahisemo kuwizihiza kuri uyu munsi tariki ya 24 werurwe, ukaba wizihirijwe mu Karere ka Kamonyi mu isoko rya Bishenyi.

Abatuye muri aka karere ndetse nabanyura mu isoko rya Bishenyi bagize amahirwe uyu munsi yo gupimwa ndetse no kugirwa inama yuko bagomba kugira isuku yo mu kanwa, ariko basanzwe barwaye amenyo bagirwa inama yo kwikurikirana kwa muganga kugira ngo babashe kuvurwa.

Olivier Umusimbura ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami gashinzwe kuvura amenyo n’indwara zo mu kanwa, akaba nawe yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwigisha abantu kumenya uburyo bakwirinda indwara zo mu kanwa ndetse no kumenya kuhagirira isuku.

Agira ati: “Uburyo bwa mbere bwo kwirinda izo ndwara zo mu kanwa ni ukumenya kuhakorera isuku ni ugukoresha uburoso bwabugenewe n’umuti w’amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, kuko koza mu kanwa ninjoro mbere yuko uryama ni ingenzi kuko iyo umuntu aryamye umubiri uraruhuka ku buryo iyo umuntu abyutse aba afite amacandwe make mu kanwa, kuko nayo agira uruhare mu kuturinda indwara zo mu kanwa”.

Yakomeje avuga ko iyo amacandwe abaye make mu kanwa za mikorobe ziriyongera zikaba zakwangiza amenyo yo mu kanwa, niyo mpamvu tugirwa inama yo kurara twogeje amenyo ndetse wabyuka umaze gufata ifunguro rya mu gitondo ukongera ukayoza, kuko amasukari tuba twariye mu cyayi cyangwa mu mikati ni byiza ko tugomba kuyakuramo dukoresheje umuti ndetse n’uburoso bwa meneyo.

Mukabahire Beata umukozi muri SOS Children’s Villages Rwanda mu mushinga ushinzwe guteza imbere ubuzima bwo mu kanwa by’umwihariko mu bana batoya (Health teeth for life), kuri uyu munsi ubutumwa bukaba bureba ababyeyi kuko umwana umumenyereza inzira akiri mutoya.

Agira ati: “Umwana atangira kongerezwa amenyo igihe yameze, iryinyo ryameze rikenewe gukorerwa isuku kuko rishobora kurwara ntabwo rero umwana atangira kwigishwa isuku kuko umwana amaze kugira imyaka itandatu ahubwo akurikiranwa hakiri kare”.

Yakomeje atangaza ko bakorera mu bigo by’amashuri abanza mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka itatu ishize hagaragaye ko 46% byo mu mashuri bakoreyemo bose barwaye amenyo ntabwo twavuze ishinya kuko byose bijyana n’isuku nkeya yo mu kanwa, bityo rero abana ntabwo bitaweho nkuko bikwiye kuko uburwayi bwabo buri hejuru.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zitandura (NCD’s) Irene Bagahirwa uhagarariye Unity y’ibikomere n’ubumuga ndetse n’indwara zo mu kanwa, yagarutse ku bushakashatsi bwabaye muri 2021 kuva ku myaka 18 kuzamura

Agira ati: “Abantu 50% nibo bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa naho 1% niwe wagiye kwisuzumisha ngo bamurebere uko amenyo ye ahagaze, hanyuma 19% bagiye kwa muganga kuko bari baraye bahagaze kubera kuribwa amenyo arimo umusonga, bityo kubijyanye no kwivuza indwara zo mu kanwa ubumenyi buracyari hasi cyane, naho kukijyanye n’isuku yo mu kanwa abantu bacyeya cyane nibo boza amenyo inshuro 2 ku munsi”.

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga bukangurira abaturage kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bamenye uko bahagaze kuko iyo umuntu adafite umubiri muzima ni uko haba hari ibyatangiye kwangirika mu mubiri we kuko mu kanwa ni indorerwamo y’umubiri wose muri rusange.

Abaturage ba Bishenyi bakaba baboneyeho gushimira inzego z’ubuzima zajyanye iki gikorwa mu isoko rya Bishenyi bigatuma nabo babasha kubona ubwo buvuzi bubasanze hafi yabo, gusa abasanzwe barwaye amenyo cyangwa indwara zo mu kanwa baragirwa inama zo gukomeza ku mavuriro abegereye kugira ngo basuzumwe bahabwe ubujyanama bwuko bakomeza kugira isuko yo mukanwa.   

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top