REBERO

Advertise Here!

Abampaye akato no kumpeza bagize virusi itera sida ndabakira-Ndagijimana Alphonse

Muri Koperative Abari n’amahoro yo mu karere ka Musanze abanyamuryango bayo barashima uburyo RRP+ yabavanye mu bwigunge barimo ubwo babahurizaga hamwe kugira ngo babashe kugira ibyo bakora ubu ku buryo ibyari akato no guhezwa batakibikorerwa.

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 30 harimo abadafite virusi itera sida batatu, naho abandi bose bafite virusi itera sida, kandi babanye neza kuko babasha guhuza imbaraga ndetse bakagira umusaruro ushimishije mubyo bakora.

Niyonkuru Jeannette umwe mu rubyiruko nawe witabiriye gukorana n’abandi muri Koperative, akaba yarakuze abana n’umubyeyi we ufite virusi itera sida, ariko we akaba ntayo afite akaba avuga ko amaze kwiteza imbere ndetse ashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka kugira ngo bakore kandi barwanya abaheza abafite virusi itera sida.

Agira ati: “Kuba mfite umubyeyi uyifite nakuze numva ntagomba guha abafite virusi itera sida akato cyangwa se kubaheza kuko nabonye ntaho dutandukaniye, ikindi batabikubwiye ntabwo wapfa kubimenya niyo mpamvu ubu dufatanya muri koperative tugakorera hamwe”.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu amaze kugira ihene ndetse n’ingurube abikesha umusaruro bakura mu buhinzi bakora, ubu kugura ubwisungane mukwivuza (Mituweli) ntabwo bikigoranye ndetsen’ibindi nkeneye byose, kubera gukorera hamwe n’abafite virusi itera sida kandi n’ubuyobozi buradushyigikiye.

Umusaza Ndagijimana Alphonse akaba umuyobozi wungirije wa Koperative yatubwiye ko ubu akato karangiye ntabwo bakigakorerwa ariko we byumwihariko umugore akaba yaramutaye yigira Uganda kubera ko yamenye ko umugabo afite virusi itera sida.

Agira ati: “Mbere twahabwaga akato ndetse tugahezwa ariko ubu byarahindutse ndetse abenshi mu bampaye akato kubera ko mfite virusi itera sida nabo barayanduye ariko njyewe ndabakira ndetse mbagira inama yo kutiheza no kwigunga ahubwo mbashishikariza kwiteza imbere”.

Dr Ikuzo Basile umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ukuriye ishami rishinzwe kurwanya sida avuga ko imiryango ibana ifite virusi itera sida kugeza ubu akaba ntabushakashatsi bwakoze bwo kumenya abatandukanye kubera ko umwe afite virusi itera sida.

Agira ati: “Ubu ntabwo twavuga ko hari imibare yuko umugabo cyangwa umugore yataye uwo bashakanye kubera kumuha akato, ariko hari aho bishobora kuba bikigaragara, abo nabo tubashiriza hamwe kubera ubwo butumwa tuba dutanga kugira ngo tugaragaze ko uwo muntu atakagombye guhabwa akato kubijyano nuko waba ufite virusi itera sida, kandi abafite virusi itera sida bagiye bafite abajyanama b’urungano babafasha kugira ngo basobanukirwe neza ndetse na Koperative bakoreramo zikabafasha kwiteza imbere bigatuma bigabanya akato bashoboraga gukorerwa muri sosiyete”.

Yakomeje avuga ko iyo umuntu afata imiti neza akagabanya abasirikare be ku kigero kiri hejuru icyo gihe bigabanya ibyago byo kuba wakwandura sida niyo mpamvu rero gufata imiti neza uko muganga yayigutegetse biguha icyizere cyo kubaho igihe kinini.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top