REBERO

Advertise Here!

Abasirikare bi Nkotanyi bari barabujijwe kw’ihorera ababirenzeho barahanwe

Hari abantu benshi babonye inkotanyi ziri murukiko maze ubushijacyaha bubasabira igihano cy’urupfu.

Izo Nkotanyi zari mu rukiko, harimo Sergent Pio Ngamije, Caporal Kamugunga Innocent, Caporal Uwamungu, Havugimana Emmanuel, Jacques na Rutsindura Epimaque.

Urukiko nyuma rwaje gutanga ibihano bitandukanye ariko nta n’umwe wahanishijwe urupfu uretse Caporal Uwamungu Jacques wapfuye urubanza rutararangira.

Bivugwa ko yiturikijeho grenade kuko yanganga ko bazamurasira kugiti. (Abakatirwaga igihano cyurupfu niko byagendaga).

Abandi nka Havugimana Emmanuel, Caporal Kamugunga Innocent na Caporal Pio Ngamije bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri naho Rutsindura Epimaque agirwa umwere.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top