REBERO

Advertise Here!

Perezinda Paul kagame ari mubazayobora inama ya Global Citizen

Nkuko bimaze kumenyerwa nuko Perezida Paul Kagame ari  mu bazayobora Inama Mpuzamahanga yiga ku kurandura ubukene izabera muri Amerika.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari ku isonga mu bazayobora Inama Mpuzamahanga yiga ku cyakorwa ngo ubukene burandurwe burundu ku Isi, izwi nka ‘Global Citizen NOW’ izabera mu mujyi wa New York.

Inama Mpuzamahanga y’uyu mwaka ya ‘Global Citizen NOW’ igamije gushyira iherezo ku kibazo cy’ubukene cyugarije isi, izaba ku ya 1 n’iya 2 Gicurasi 2024 ibere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bayobozi bakomeye bazitabira iyi nama, harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Minisitiri w’Intebe wa Antigua And Barbuda Gaston Browne.

Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davis, umugore w’umukuru w’igihugu wa Brazil Janja Lula Da Silva, Hugh Jackman, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukinnyi wa filime Danai Gurira, Anitta, umukinnyikazi wa filime Dakota Johnson, Michelle Yeoh, Hans Vestberg, Nir Bar Dea, n’abandi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top