REBERO

Advertise Here!

Urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura rugiye gushyirwa mu ikoranabuhanga

Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ishami rishinzwe inkingo bafite impungenge zuko iyo batanze urukingo rw’inkondo y’umura (Human Papilloma Virus), kuko bisigaye bigoye guhabwa urwo rukingo kuko usanga abana bageze mu myaka ibiri kandi bagombye kuba bahawe izo nkingo zombi, hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri.

Abanyeshuri bazaruhabwa bagarutse ku ishuri bavuye mu biruhuko urukingo rwa mbere rwa HPV

Mu mahugurwa yahawe itangazamakuru y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Musanze bakaba barasobanuriwe ko urwo rukingo ruhabwa abo bangavu rwa HPV bagomba kuruhabwa hagati y’urwa mbere n’urwa kabiri hanyuramo amezi atandatu, ariko kubera ko bagomba kuruhabwa bari ku ishuri usanga bigoranye akaba ariyo mpamvu rugiye gushyirwa mu ikoranabuhanga kugira ngo bamenye uko bagomba gukurikirana abo bana baba baruhawe.

Muri iyi minsi ishize abana bahabwaga urukingo rwa kabiri, ariko nibava mu biruhuko bazatangira guhabwa urukingo rwa mbere, uru rukingo rwa HPV rukaba rurimo gutanga umusaruro kuri kanseri y’inkondo y’umura kuko bigaragara cyane ko irimo kugabanuka.

Umwe mubo twaganiriye twahaye izina rya Mukantwari Immacule avuga ko ku kibazo cya kanseri y’inkondo y’umura ibu irimo gucika kuko habonetse urukingo rwayo kandi ruhabwa abana bakiri batoya kandi bikabagirira akamaro bamaze gukur.

Agira ati: “Ni byiza ko nibura haboneka n’urukingo rwa kanseri y’ibere cyangwa izindi kanseri kuko ubu twagize amahirwe mu Rwanda hakaba haratangiye gukorerwa inkingo, yego nubwo bifata igihe kinini ariko nabyo nkuko tuziko igihugu cyacu icya mbere gishyize imbere ari uguha umuturage ubuzima bwiza naho bashyiremo imbaraga rwose kandi twizeye ko bizakunda”.

Yakomeje avuga ko muri gahunda u Rwanda rushyiramo imbaraga harimo gukingira abana bakivuga nibura inkingo zigera kuri 13 ariko cyane cyane harimo urukingo rw’iseru ndetse n’Akaniga kandi bigaragara ko ubu nubwo zitakiboneka ariko bakomeza kuzicungira hafi ngo zitazagaruka.

Hakizimana Jean de Dieu umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ishami rishinzwe inkingo nkuko yasobanuriye abahugurwaga ko u Rwanda rushyira imbaraga mu gukingira abana bavuka kugira ngo abo bana bagire ubwirinzi kuri izo ndwara.

Agira ati: “Nubwo hari abatazana abana babo gukingirwa ariko iyo hakingiwe abana ku kigero cya 97% abo bana 3% baba basigaye kubera imyizerere y’ababyeyi babo ntabwo bashobora kwandura kuko baba bari kumwe n’abafite ubwo bwirinzi kuri izo ndwara, usibye ko nabo baba basigaye bagomba guhabwa ubukangurambaga kugira ngo nabo bakingirwe”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe inkingo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) Bwana Sibomana Hassan avuga ko gukingira ni bishyirwa mu ikoranabuhanga bizabafasha gukurikirana abana bahawe urukingo rwa mbere kugira ngo babashe kubona urundi mbere yuko bajya mu mashuri yisumbuye.

Agira ati: “Ubu ibijyanye n’inkingo turimo kubishyira mu buryo bw’Ikoranabuhanga ku buryo aho umwana azaba ari hose bazajya babireba bakabona ko yakingiwe, ubu hari hamaze iminsi hakingirwa urukingo rwa kabiri mu gihugu abana nibagaruka ku ishuri bazahabwa urukingo rwa mbere ku bana bafite imyaka 12, ariko nitumara kurutanga tuzashyiramo igihe kingana n’amezi atandatu kuko nicyo gihe gito hanyuma dutange urukingo rwa kabiri”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutanga urwo rukingo rwa mbere urundi bagomba kuzaruhabwa mu kwezi kwa cumi, kuko hazaba hashize amezi atandutu, gusa babaye bari ku ishuri bizatworohera kuko nibwo buryo bwiza tubonamo abana, kandi kuko tuzaba tubafite mu ikoranabuhanga tuzamenya uko tubakurikirana.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikwirakwira rya virusi itera kansri y’inkondo y’umura izwi nka HPV yagabanutse cyane bigizwemo uruhare na gahunda yo gutanga inking yatangiye mu Rwanda muri 2011.

Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ni iya kabiri mu zibasira abagore cyangwa se abakobwa aho mu bihumbi 100, abagera kuri 28 baba bayirwaye. Niyo mpamvu nyuma yo gukingira abatarahawe urukingo rwa kabiri, hakurikiraho gahunda yo gukingira abagiye guhabwa urukingo rwa mbere rubarinda HPV.

Gusa zimwe mu mbogamizi zirimo kutagera ku bana bo muri icyo kigero cy’imyaka 12 batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ariko naho bafatanije n’abajyanama b’ubuzima abo bana babasha kubageraho ariko bigoranye, kuko iyi gahunda ireba cyane abana bari mu mashuri.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top