REBERO

Advertise Here!

Karongi: Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye  abakorera Imana kubikora babikuye ku mutima

Musenyeri Samuel Kayinamura,umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ( EMLR),akanaba perezida w’inama y’ikirenge y’itorero Méthodiste Libre ku isi yose,arasaba abakorera Imana kubikora babikuye ku mutima, batazana akangononwa n’amaganya mu murimo w’Imana, abafite ingeso yo gukorera ijisho no gushaka inyungu bwite bakisuzuma,bakabireka.

Musenyeri Kayinamura Samuel,abashumba n’abandi bayobozi mu ifoto y’urwibutso

Yabivugiye mu nama y’umwaka yateraniye muri Conference ya Kibuye kuva ku wa 15 kugera ku wa 17 Ukuboza,yari ifite insanganyamatsiko iboneka muri Bibilya mu gitabo cy’abakolosayi 3:23,igira iti’’ Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima,nk’abakorera shobuja mukuru badakorera abantu’’ ahareberwaga hamwe ibyagezweho umwaka ushize n’iyi Conference,ibiteganywa imbere, gusengera abamenyerezwa kuba abapasiteri buzuye,kurobanura umupasiteri wuzuye no guhemba indashyikirwa mu mihigo y’umwaka ushize.

Mu cigisho cye, Past.Irihose Marc,yabigarutseho asaba bagenzi be ko ibyo bavugira n’ibyo bakorera mu itorero byose bigomba kuva  ku mutima, bakaba intandaro yo kugubwa neza kw’imitima ya benshi babayeho basa n’abatagira icyizere cy’ejo hazaza, kuko itorero ari ibitaro by’imana, bakaba abaganga, Yesu ari umuganga mukuru w’inzobere wabyo,ugeze mu itorero ry’Imana akaba yizeye gukira  ibyamurushyaga byose.

Rév.past. Irihose Marc asaba abakozi b’Imana gusengera imiryango muri iki gihe kuko yugarijwe na byinshi birimo amakimbirane

Yavuze ko imirimo y’umukozi w’Imana igomba kubanza kugaragarira mu rugo iwe. Ati’’ Turi mu gihe umuryango ku isi yose ugenda wangirika. Biteye agahinda n’inkeke, bikanariza ababyitegereza. Imiryango imwe yabaye nka gereza. Yabaye nk’ibagiro ry’imitima aho kuba uburuhukiro bwayo. Waganira n’umuntu ukagira ngo muri kumwe na ho umutima we warabazwe warashize.’

Yarakomeje ati’’ Ukabona umuntu yambaye neza,asa neza inyuma,na ho imbere nta mutima akigira,washiriye mu rugo,abandi ugasanga bari mu ngo,imitima yarashize,ntibakibuka icyo bazishingiye,baririrwa biruka kuri za gatanya. Zikarara zishya,zikirirwa zishya, bikamenyekana hanze mu baturanyi no mu bayobozi, ikibabaje cyane kikaba ko muri zo harimo n’iz’abitwa ko basenga Imana“.

Yasabye abayobozi mu itorero guhumuriza imitima y’abaturage bahereye mu ngo zabo,zikarangwa n’amahoro asesuye,  agera hanze no mu itorero,bagaharanira kuba umucyo n’urumuri rumurikira imitima ya bose,  bigakorwa mu bwitange bwinshi,babikuye ku mutima nk’abazabigororerwa.

Aganira na Rebero.co.rw,Musenyeri  Samuel Kayinamura yavuze ko bahisemo kubasaba gukora byose babikuye ku mutima ubitse ijambo ry’Imana rikwiriye kuba rigwiriye muri bo,bakirinda kwikunda,bagashyira imbere bagenzi babo,nk’abakorera Imana izabahemba.

Musenyeri Samuel Kayinamura avuga ko umurimo w’Imana udakwiye kubamo amaganya n’akangononwa

Ati’’ Umuntu wese ufite umurimo mu itorero akwiye kuwukora abikuye ku mutima kuko n’abakora nabi babikura ku mutima mubi. Byose ni ho biva. Twe turabasaba gukoresha umutima bakora ibiteza imbere itorero n’igihugu muri rusange. Bagakura amaganya no kugononwa mu murimo w’Imana,bakawukora babikunze,badakorera ijisho cyangwa agahimano.’’

Yavuze ko iyi Conference ya Kibuye ifite amahirwe yo kuba ari nini,aho ikorera mu mirenge 12 y’akarere ka Karongi,3 ya Rutsiro,10 ya Ngororero ariko itaragezamo ibikorwa, ishaka gutangira kubigezamo,ikaba ifite abakristo bumva neza icyo bakora,ayo yose akaba ari amahirwe akomeye cyane abayobozi bakwiye kubyaza umusaruro ufatika.

Yanashimiye abayobozi bayo uhereye kuri  Surintendant  Rév.past Dr  Mutaganda Marcel n’abamufasha, imbaraga n’umurava bafite mu guteza imbere abayituye no kuzamura imikoranire n’ubuyobozi bwite bwa Leta, abasaba ariko kongera imbaraga mu burezi, kuko mu mashuri 8 yose hamwe bacunga,ishuri rimwe gusa rya GS Karambo ryagerageje gutsindisha neza nubwo na ryo atari cyane,andi yose ari hasi.

Uwarobanuriwe kuba umupasiteri wuzuye,Rév.Bariyanga Samson, yavuze ko yishimiye impanuro zihuriranye neza n’inshingano yahawe, yizeza  abakristo ba paruwasi ya Munini,mu murenge wa Rwankuba yaragijwe,kubakorera neza abikuye ku mutima,abasaba kumuba hafi.

Rév. Bariyanga Samson asengerwa kuba umupasiteri wuzuye

Ati’’ Gukora byose neza,mbikuye ku mutima nabyumvise neza. Ngiye kubishyira mu bikorwa umusaruro mwese muzawubona. Ndasaba abo nsanze kuzamba hafi,tugafatanya muri byose bizamura imibereho y’abatuye kariya gace,ku bufatanye n’ubuyobozi,Imana izabimfashamo.’’

Umwe mu basengera muri iyi Conference na we ati’’ Rwose birakwiye ko abantu bakora ibibavuye ku mutima, bakitanga bakazamura imibereho yacu. Ntusange umupasiteri amaze ahantu imyaka 2 cyangwa irenga ntacyo aramarira abo ayoboye, abahoza gusa mu rucantege rw’amarira no kugononwa. Nk’abo bayobozi rwose ntitukibakeneye,n’aho bari biseubireho cyangwa basezere.”

Conference ya Kibuye ifite abakristo barenga 45.000, bari muri paruwasi 15, abapasiteri buzuye 27 bakora,7 bari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi 11 bamenyerezwa umurimo wa gishumba, barimo 3 babitangiye kuri iki cyumweru,nk’uko Rebero.coo.rw yabitangarijwe na Rev. Past. Dr Mutaganda Marcel uyiyobora.

Surintendant wa Conference ya Kibuye Rév.past. Mutaganda Viateur avuga ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga cyane harimo ireme ry’uburezi mu mashuri bafite

Mu bikorwa by’iterambere ifite,uretse amashuri,ifite  n’amavuriro y’ingoboka 3,inzu mberabyombi bagiye kuzuza n’ibindi, bakanateganya gukora n’ibindi mu myaka iri imbere

 Uyu muyobozi  yavuze ko mu bigiye gushyirwamo imbaraga ubu,harimo kuzamura ireme ry’uburezi kuko byagaragaye ko amashuri yabo yose ari hasi cyane na GS  Karambo yashimiwe kugerageza ikaba igikeneye  gukora byinshi, asaba abarebwa n’uburezi bose muri iyi conference guhagurukira imyigire y’abana,yizeza ko umwaka utaha inama nk’iyi izaba bagaragaza impinduka.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, umukozi ushinzwe uburezi, Murindankiko Michel yashimiye itorero EMLR imikoranire myiza  n’ubuyobozi bw’aka karere, avuga ko inyigisho zatanzwe zose,nk’ubuyobozi umusaruro wazo bazawubonera mu bikorwa,mu baturage hirya no hino mu mirenge, mu mpinduka mu iterambere ryabo n’imibanire myiza mu miryango.

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi Murindankiko Michel yababwiye ko ategerereje mu bikorwa umusaruro w’inyigisho bahawe

Iyi ni Conference ya 8 ibayemo inama nk’izi muri uyu mwaka muri conferences 10 zigize   EMLR. Mu byo Musenyeri Samuel Kayinamura yishimira aha hose, ngo ni umutekano usesuye mu bakristo, kuba nta makimbirane ahari,inzego zose zihagaze neza mu mikorere,bikorohereza urwego rukemura amakimbirane rwashyizweho,aho ubu rukora imirimo yo gukumira gusa. Byose bikajyana n’iterambere  n’isuku biri ku muvuduko mwiza,basabwa kongera.

Abakristo basabwe gufasha ababayobora kuzamura imibereho y’abatishoboye

@sylvestre-bahuwiyongera

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top