REBERO

Advertise Here!

Nigeriya: Abantu 16 baguye mu gitero cyagabwe hagati mu gihugu

Ku cyumweru, tariki ya 24 Ukuboza, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 16 mu gitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Nijeriya rwagati. Kapiteni Oya James yavuze ko nyuma y’ibyabaye habaye imyigaragambyo ariko ibintu byaragenzuwe.

Iki gitero cyabereye mu mudugudu wa Mushu, muri Leta ya Plateau, akarere kamaze imyaka itari mike karimo amakimbirane ashingiye ku madini no ku moko.

Markus Amorudu, umuturage wo muri uwo mudugudu yabisobanuye agira ati: “Twari dusinziriye n’ijoro, mu buryo butunguranye haba urusaku rw’amasasu. Twagize ubwoba kubera ko tutari twiteze ko hagira igitero.”

Yongeyeho ati: “Abantu barihishe ariko abagabye igitero bafata benshi muri twe, bamwe baricwa, abandi barakomereka“.

Guverineri w’igihugu, Caleb Mutfwang, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari “ubugome, ndetse kandi bidafite ishingiro“.

Abashinzwe umutekano n’abasirikare boherejwe nyuma y’igitero cyo gukurikirana ako gace no gukumira imvururu rusange.

Umuvugizi wa guverineri, Gyang Bere yagize ati: “Guverinoma izafatwa ingamba zihamye zo gukumira ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane”.

Muri Nijeriya, abantu batuye mu majyaruguru y’igihugu bahatiwe guhunga ingo zabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top