REBERO

Advertise Here!

Abapolisikazi b’u Rwanda 100 bagiye gukarishya ubumenyi buzabafasha aho bagiye gutumwa

Abapolisikazi 109 bitegura kujya mu butumwa bw’Amahoro, batangiye amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, aho bazahabwa ubumenyi burimo no kumasha.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, ari kubera mu Ishuri ry’Amahugururwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu gutangiza aya mahugurwa kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Umuyobozi w’ri shuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko abapolisi bagiye kujya mu butumwa baba bagomba guhabwa ubumenyi buzabafasha.

Yagize ati “ni ngombwa ko abapolisi baba bujuje ibisabwa bijyanye n’akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n’imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu hateguwe aya mahugurwa yo kongerera ubumenyi aba bapolisikazi bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Yavuze ko uruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro, ari ngombwa kuko no mu baba bakeneye gutabarwa haba harimo bagenzi babo ndetse ko ari bo bakunze kugirwaho ingaruka n’amakimbirane.

Yagize ati “Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’uburezi kimwe n’imibereho y’umuryango muri rusange. 

Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy’amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byakunze gukoreshwa nk’intwaro y’intambara mu guhungabanya imibanire y’abantu n’imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n’iki kibazo.”

Abapolisi b’u Rwanda basanzwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye ku Isi, ni 1 138 barimo abapolisikazi basaga 290.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top