REBERO

Advertise Here!

Umusirikare wa Congo winjiranye imbunda mu Rwanda yarashwe

Abasirikare batatu ba Repubulika ya Demukarasi ya Congoumupaka baza mu Rwanda, babiri muri bo baje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe mugenzi wabo wari ufite imbunda yarashwe agapfa ubwo yageragezaga kurwana akoresheje imbunda.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo aba basirikare bagaragaraga mu kagari ka Byahi ho mu murenge wa Rubavu.

Aba basirikare mu muhanda wa kaburimbo mu ku matara noneho bahagarikwa n’irondo birangira birukanse baratatana,Nyuma yo gutatana babiri baje gufatwa n’inzego z’umutekano, umwe afatirwa mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Byahi undi mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Rukoko.

Mugenzi wabo wari ufite imbunda yarasiwe mu mudugudu wa Gafuku mu kagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano. Amakuru aturuka aho bafatiwe nuko byagaragaraga ko bari basinze kuko baza wabonaga bitwara nk’abari mu gihugu cyabo kandi bakagenda ntacyo bikanga.

Kugeza ubu ntacyo inzego z’ubuyobozi ziragira icyo zitangaza ku byabaye, gusa amakuru avuga ko hari bugire igitangazwa mu gihe umuryango (EJVM) uraba umaze kugera aho byabereye ndetse no gukora raporo y’ibyabaye.

Kuri uyu wa gatandatu nabwo mu masaha y’ijoro mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rusura, umudugudu wa Gabiro nabwo abasirikare ba FARDC bibye 5 inka z’umuturage witwa Ntamuhanga Venuste.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top