REBERO

Advertise Here!

Ubufatanye bw’umuryango nibwo buwuteza imbere muri Mudende

Ubwo twasauraga Akarere ka Rubavu mu murenge wa Mudende abagore baho badutangarije ko ubufatanye bagira mu muryango aribwo butuma bubaka, aho twasanze abagore bikorera imyaka mu gihe abagabo nabo baba bagiye guhinga.

Ubu ni ubuzima tumenyereye kuko natwe nubwo twafasha abagabo guhinga ariko gutwara imyaka ni ibyacu

Ubundi umuryango ugizwe n’umugore hamwe n’umugabo ndetse n’abana ariko guhuriza ham,we nibyo bikunze kugora bamwe mu muryango ugasanga bamwe imirimo ntabwo bayikozwa ariko muri uyu murenge usanga nubwo abagabo bajya gusoma agacupa ariko baba babanje gukorera umuryango wabo.

Muhawenima Claudine ni umubyeyi w’imyaka 25 twaganiriye ubwo twasangaga arimo gutunda ibirayi birenga hafi ibiro 50 kandi ukabona ntacyo bimutwaye maze tugira anmatsiko yo kuganira nawe kugira ngo atubwire niba aribwo buzima basanzwemo.

Agira ati: “Buriya ubonye nikoreye ibi birayi ni akazi kacu nk’abagore kuko n’abagabo bagira akazi kabo ko kubihinga, gusa ubu niko kazi twahisemo yenda mu gihe nakwimukira ahandi nakwiga ibihakorerwa nkabishobora cyangwa se bikananira ariko ikijyanye n’imirimo y’ingufu turayikora kandi ntacyo idutwaye”.

Muhawenimana Claudine wikorera ibiro birenga 500 kandi akumva ntacyo bimutwaye ku myaka 25 gusa abitwara inshuro nyinshyi

Yakomeje atubwira ko kubijyanye n’isuku n’isukura abyubahiriza cyane kuko ntabwo ndagira abana benshi mfite umwe gusa ubu aba yagiye ku ishuri ariko iyo mvuye mu kazi nawe ngasanga yatashye ni ukumwoza ubundi nkamugaburira mu gihe ntegereje ko umutware nawe ataha ariko isuku tuyitaho cyane.

Umujyanama w’ubuzima muri uwo murenge wa Mudende nawe yadutangarije ko abagore bo muri ako gace bakora cyane ariko impamvu ni uko baba barabivukiyemo ugasanga ariko kazi bakuriyemo ku buryo batangira kubitwara bakiri batoya mbese ni umurimo wabo naho abagabo bo ni uguhinga ndetse n’indi mirimo y’ingufu.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top