REBERO

Advertise Here!

Abajyanama b’ubuzima mu rugamba rwo kurandura indwara ya Malariya mu Karere Karongi

Umurenge wa Rubengera ufite utugari dutandatu ukagira ibigo Nderabuzima bibiri ukaba ufite abajyanama b’ubuzima 160 bafasha abaturage bawutuye ku ndwara ya malariya, aho 95% bavurwa n’abajyanama b’ubuzima naho 5% gasigaye akaba ariko kajya kuri ibyo bigo Nderabuzima.

Mu Kagali ka Mataba umudugudu wa Gitwa ufite abajyanama b’ubuzima bane bafasha abaturage bawutuye, ubu barashima uburyo aba bajyanama b’ubuzima babafasha kuko indwara ya malariya itakibazahaza ugize ibimenyetso afashwa nabo bajyanama b’ubuzima.

Umwe muri abo bajyanama b’ubuzima Musabyimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Gitwa yahaye abaturage amasaha abafashirizaho kugira ngo nawe abashe kugira imirimo ye akora ariko ugize ikibazo cy’uburwayi bwihutirwa arabimumenyesha akabasha ku mufasha.

Agira ati: “Ubusanzwe ndi umuhinzi ndetse nkaba n’umwubatsi, ariko abaturage bamaze kumenyera amasaha nabahaye kugira ngo mbavure nkaba mvura Malariya kuri bose nkavura n’abana umusonga, impiswi ndetse n’izindi ndwara,ubujyanama bw’ubuzima nabutangiye guhera muri 2008 kugeza uyu munsi nkaba mbikora neza”.

Yakomeje avuga ko ubu indwara ya malariya bamaze kumenyera kuyivura abatuye umudugudu wa Gitwa ku buryo abajya kwa muganga nibakeya cyane, kuko abandi bavurirwa mu ngo zabo ariko tukagira n’igihe cyo kubasura mu ngo zabo tukabagira inama,ndetse tukanabaha inzitiramubi buri myaka itatu.

Uwitonze Yvonne ufite umuryango w’abana bane warwaje umwana akagana abajyanama b’ubuzima avuga ko indwara ya malariya imaze kugabanuka cyane kuko tugirwa inama mu nama z’abaturage ndetse bakanadusura mu ngo batugira inama yo kurwanya ibiziba by’amazi hafi y’ingo ndetse n’ibihuru kandi bakanaduha inzitiramibu.

Agira ati: “Umwana wanjye yagize umubiri umuriro mwinshi hanyuma mujyana ku mujyanama w’ubuzima amufashe ibipimo asanga afite malariya ahita amuha imiti akurikije uko nawe yagiriwe inama, maze umwana arakira, gusa turashima abajyanama b’ubuzima kuko baturinze umurongo no gutinda ku kigo Nderabuzima cya Rubengera”.

Yakomeje avuga ko abajyanama b’ubuzima iyo bamaze kuvura uwagize uburwayi bwa malariya baranamukurikirana mu rugo kugira ngo barebe uko afata imiti bamuhaye kugeza amaze imiti yahawe, ubu kubigo Nderabuzima tujyanayo izindi ndwara naho malariya yo rwose ubu abajyanama b’ubuzima barayituvura.

Dr Ndikumana Mangara Jean Louis, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya malariya avuga ku bukangurambaga bwo kurwanya malariya mu gihugu ko bigeze ku kigero gishimishije.

Agira ati: “Mu bukangurambaga dufatanya n’imiryango itari iya Leta aho dukorana n’imiryango irindwi mu Rwanda iyo miryango itanu ikaba ikorera mu Ntara, naho indi ibiri dufatanya mu kwita ku bice by’abaturage bagoye kubageraho abandi byoroshye kubageraho barimo abanyeshuri ndetse n’abasirikare”.

Mu mwaka wa 2022-2023 abaturage barwaye malariya ibihumbi 621.465 abajyanama b’ubuzima bavuye abaturage bangana na 59%, mu Rwanda hakaba hateganijwe inama mpuzamahanga kuri malariya, kandi tariki ya 25 Mata 2024 hakaba hateganijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya malariya.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top