REBERO

Advertise Here!

Mu karere ka Nyamagabe higanje malaria hatangiye gutangwa inzitiramibu

Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo mu murenge wa Cyanika hatangiye gutangwa inzitiramibu zizahabwa imiryango yose ituye Akarere mu rwego rwo kurwanya no kurandura indwara ya malaria.

Nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuzima mu Rwanda (RBC) biteganijwe ko mu murenge wa Cyanika hazatangwa inzitiramibu zigera ku bihumbi 16.300, naho mu karere ka Nyamagabe hagatangwa inzitiramibu zigera mu bihumbi 197.

Izi nzitiramibu zikaba sizimbuzwa hagati y’imyaka itatu n’ibiri kuko zaherukaga gutangwa muri 2022 ubu rero igihe cyari kigeze cyo kongera guhabwa izindi, ariko mu turere tugize igihugu uko ari 30 usibye uturere 12 dutererwa umuti wica malaria mu mazu mu majyepfo uturere 5 naho iburasirazuba uturere 7, utundi turere dusigaye 18 tuzahabwa inzitiramibu.

Kuba zisimburwa muri iyo myaka ni uko uwo mubu uba umaze kumenyera uwo muti warayakiriye, ubushakashatsi mwagaragaje ko hari aho iyo mibu yari imaze gusuzugura uwo muti utagifite ubudahangarwa kuriwo.

Nyirarucyaba Esperance wo mu murenge wa cyanika avuga ko mu itangira ry’uyu mwaka yarwaje abana be hafi ya bose malaria bivuze ko muri cyanika hari malari ikabije.

Agira ati: “Muri uyu murenge wacu hari malaria nyinshi wagira ngo yavuye mu yindi mirenge yimukira aha iwacu, kubera kurwaza abo bana byatumye ngira igihombo cy’ibyo nikoreraga kuko nasiragiraga kwa muganga, ndetse nabo bana byatumye bahagarika amasomo kubera ubwo burwayi, nanjye bituma njya mu myenda yo kuguza abo tubana mu kimina”.

Yakomeje avuga ko izo nzitiramibu bahawe zizatuma nibura iyo ndwara itongera kugera mu rugo iwe kandi agashishikariza n’abaturanyi be kuba hafi kugira ngo bafatanye kurwanya iyo mibu ndetse no gukoresha neza izo nzitiramibu.

Sr Marie Leonille Mwitirehe uyobora Ikigo Nderabuzima cya Cyanika malaria ikaba igaragara cyane mu tugali 4 kuri 6 tugize umurenge wa cyanika ibi bikaba bisobanura ko muri uyu murenge wacu wugarijwe na malaria cyane, akaba ariyo mpamvu hatangirijwe igikorwa cyo gutanga inzitiramibu.

Agira ati: “Muri werurwe gusa twagize abarwayi barenga 1500 kandi no mutugali hari abajyanama b’ubuzima babafasha kugira ngo batarembera mu rugo, muri abo barwayi bose abenshi barenga 1000 bavuriwe mungo nabo bajyanama b’ubuzima”.

Epaphrodite Habanabakize Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu ishami rishinzwe kurwanya malaria akaba ashinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga bwa malaria, avuga ko guanga inzimitaramibu ari gahunda ya Leta.

Agira ati: “Hagati ya buri myaka 2 hamwe ni 3 dusimbuza inzitiramibu mu gihugu hose keretse mu turere 12 tugira malaria nyinshi biba ngombwa ko ho tubatereramo imiti mu mazu batuyemo cyane cyane nko mu mayaga mu majyepfo ndetse na Nyagatare na Ngoma mu ntara y’iburasirazuba”.

Yakomeje avuga ko ubu akarere ka Nyamagabe niko kari kagezweho gusimburizwa inzitiramibu ariko utundi ni umwaka utaha kuko bari baherutse kuzibona vuba

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top