REBERO

Advertise Here!

Abafite ubumuga bwo mu mutwe ntibakwiriye guhohoterwa cyangwa ngo bahabwe akato

Mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda virusi itera sida bwateguwe n’Urugaga rw’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda( UPHLS) bafatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) basuzumye indwara zitandura ndetse na virusi itera sida abaturage bo mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi.

Iki gikorwa cyo gusuzuma cyakozwe iminsi ibiri aho bapimye abantu barenga 90 basanga hari abafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’abafite diyabeti hamwe n’umuvuduko w’amaraso batari bazi ko bafite ubwo burwayi, abaganga bakaba bagiye kubakurikirana kugira ngo babashe guhabwa serivise.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe ntabwo ari abasazi nkuko bakunze kwitwa kuko iyo bavuwe barakira kandi bagatanga umusaruro muri sosiyete nyarwanda, niyo mpamvu ubu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bwatekerejweho kugira ngo abanyarwanda babashe gusobanurirwa ko abo bavandimwe ndetse n’abaturanyi bitabweho beguhabwa akato.

Mugiraneza Sipiriyane yatanze ubuhamya bwuko yagize ibibazo byo mu mutwe akiri mu mashuri abanza, ariko akaba yarahise ajya mu ishyirahamwe ryitwa dutabarane akabasha guhabwa inama ndetse akanakurikiranwa kugeza yorohewe ubu akaba afite umuryango atunze we.

Agira ati: “Abatubona ku musozi tugenda twangiza ibintu cyangwa hari ibyo tumenagura burya ntabwo aba aritwe ahubwo ni ukubera uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga ubu ndi muzima kuko mfite umuryango nubwo hari abatubona bakabona ko tutakize ariko iyo wubatse umuryango ukarihira abana amashuri ndetse ukiteza imbere burya uba wakize”.

Yakomeje asaba ubuyobozi kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko iyo badakurikiranywe ninabo bahemukirwa ugasanga bandujwe izindi ndwara zirimo virusi itera sida ndetse n’izindi ndwara, gusa ubuyobozi ntibukarebere ahubwo butube hafi.

Mukeshimana Mediatrice umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2018 mu bafite ibibazo byo mu mutwe 5% nibo bajya kwa muganga kwivuza.

Agira ati: “Mureke twirinde ibiyobyabwenge cyane cyane abo muri aka karere kuko aribyo bidushyira muri aka kaga bigatuma duhohotera abafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa tukabashyira mu kato, turasaba kwisuzumisha hakiri kare no kubashishikariza gukora imyitozo ngorora mubiri cyane cyane turya indyo yuzuye, ndetse mukirinda amakimbirane mu muryango”.

Karangwa Francisco Xavier Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya sida no guteza imbere ubuzima mu Rwanda akaba ari urugaga rw’imiryango 13 rukorera mu gihugu hose.

Ubu bukangurambaga duteganya kubukora mu turere tune aho twaburangije mu karere ka Nyagatare uyu munsi tuakaba turi hano muri Gicumbi mu murenge wa Kageyo, tukazakomereza mu karere ka Rubavu ndetse na Nyaruguru.

Agira ati: “Impamvu twibanze muri utu turere ni uko ubumuga bwo mu mutwe buri ku kigero cyo hejuru bitandukanye no mutundi turere, ariko tukabasuzuma izindi ndwara zirimo virusi itera sida ndetse n’indwara zitandura kugira ngo abo bafite ubumuga bamenye uko bahagaze”.

Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga dukora muri utu turere buri mu byiciro 3, harimo ubumuga kurwanya sida ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe, ikindi bigaragara ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe barahohoterwa cyane kuko byara inda batateguye ari nako banduzwa virusi itera sida batabizi kubera ko baba bahohotewe.

Yasoje avuga ko mu bantu 90 bapimye basanzwe harimwo abafite uburwayi bwo mu mutwe 10 batari babizi abafite diyabete 4 ndetse n’abafite umuvuduko w’amaraso 6 batari babizi.

Umunsi wa kabiri wabaye uwo gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu babimenye birinde ihezwa na kato bakorera abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko abantu bamenye ko izi service zihari kuko ziri mu bigo Nderabuzima bibegereye.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top