REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Kuzigama byababereye inkingi y’imishinga iramba

Abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO,umurenge wa Karambi,akarere ka Nyamasheke,  bamaze kugira umuco wo kuzigama bakanakora imishinga bagafata inguzanyo bakazikoresha neza,bavuga ko ibyo bamaze kugeraho bitari kuborohera iyo  batagira akamenyero ko kuzigama duke babonye. Bakagira inama abo byananiye ngo bategereje kuzayazigama yagwiriye, gutangirira kuri duke,kuko iyo uzigamye duke tugwira tukazakubera  inkingi y’imishinga iramba.

Aba baturage bemeza ko kuzigama ari inkingi y’iterambere rirambye

Babitangarije Rebero.co.rw mu nama y’inteko rusange yabo isanzwe, mu buhamya bamwe mu bageze kuri iyi ngingo inanira benshi,bayitangariza uko babishoboye n’icyo byabagejejeho.

Bavuga ko bigoye gutera imbere cyangwa kugera ku mishinga minini y’igihe kirekire utizigamira, banagaragaza kubabazwa cyane n’abo usanga bahora baguzaguza rubanda kandi ibigo by’imari Leta yarabibegereje ngo bibafashe, kubera imitekerereze itagutse mu kwizigamira.

Ntawigira Fabien utuye mu mudugudu wa Gituntu,akagari ka Kagarama,mu murenge wa Karambi, uvuga ko afite uburambe mu gukorana n’ibigo by’imari,avuga ko kuzigama ari intwaro ikomeye y’iterambere rirambye,ahereye ku byo amaze kwigezaho,avuga ko kuzigama bitera guteganiriza ejo hazaza bitagoranye,uzigama agakora imishinga bimworoheye kuko aba afite icyo aheraho,no gufata inguzanyo bikoroha.

Ntawigira Fabien avuga ko ibyo yagezeho hafi ya byose abikesha kuzigama no gukoresha inguzanyo mu mishinga iramba

Ati’’Ndi umuhamya wabyo kuko iterambere ngezeho ndikesha kuzigama. Ndi umucuruzi ufatikamuri santre y’ubucuruzi ya Gikangaga muri uyu murenge.  Nagiye nzigama,nkanaguza ngakora imishinga yunguka. Maze kugira inyubako 2 mu mujyi wa Muhanga zinyinjiriza,nkagira moto maranye imyaka 4 naguze 1.700.000,hegitari 2 z’ishyamba,kawa zirenga 600,n’ibindi nkesha  Karambi Vision SACCO n’inama z’abayobozi bayo,mu kuzigama no kumenya gukoresha neza inguzanyo.’’

Mukamana Alvéra wo mu mudugudu wa Rwunamuka,akagari ka Rushyarara,na we avuga ko iyo we n’umugabo we batamenya ubwenge bwo kuzigama hakiri kare, baba baraheze mu bukode bashyingiriwemo, nta n’igifatika bagira,kuko nk’uko abivuga, uwavuga ko yazayazigama yabaye menshi yaba yibeshya cyane.

Ati’’Imyaka 14 maze nzigama nkanaguza, yampinduriye ubuzima ku buryo  uw’inshuti yanjye ari yo nama namugira. Natangiranye na Karambi Vision SACCO, mbitsa nkanaguza,aho nahereye kukuguza 100.000 gusa, nkomeza kuba inyangamugayo,ayo tubonye mu rugo tugakoresha make andi tukayazana kuri SACCO, bimfasha kubaka inzu nziza turimo,mva mu bukode.

Yarakomeje ati’’Mfite inka 3 za kijyambere zirimo 2 zikamwa zombie  litiro 60 ku munsi z’amata, nkabona amafaranga 24.000 buri munsi by’amata gusa,ifumbire nkayigurisha ukwayo nkabona n’iyo mfumbiza,nkeza imyaka mu mirima twagiye tugura.

Mukamana Alvéra avuga ko iyo atazigama atari kwigeza ku nzu abamo ubu n’ibindi yigejejeho ku bufatanye n’umugabo we

Mfite hegitari y’ubutaka mpingaho icyayi,n’indi myaka nkayeza, bigatuma ayo nkorera mu kazi k’uburezi nsa n’utayatekerezaho cyane kuko nta kizabo mba nagize, byose mbikesha gukurikiza inama tugirwa zo kuzigama no gukoresha neza inguzanyo,kuko ubu ngeze ku rwego rwo kuguza 5.000.000 nkazikoresha nkazishyura neza.’’

Bavuga ko aho SACCOs zigereye mu byaro abenshi mu babituye bakangutse,barasirimuka kuko mbere bayabonaga ari menshi akagenda uko yaje kubera kutamenya kuzigama, ubu bigenda biza akaba ari bwo mu byaro hatangiye kugira inyubako nziza zikomeye, iz’ubucuruzi n’izo guturamo, bagasaba bagenzi babo bataratera iyo ntambwe bavuga ngo bakorera make, guhindura imyumvire.

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO, Kagimbangabo Jean,yemeza ibyo bavuga,akavuga ko  mbere y’uko iki kigo cy’imari kihagera, inzu nyinshi zari nyakatsi n’izisa na zo,ariko ubu n’utuye mu nzu idashimishije aharanira kuyivamo akajya mu nziza abikesha kuzigama.

Ati’’ Birigaragaza kuko mbere,uretse n’izo guturamo, wanasangaga utubari twinshi dukingishije imice cyangwa utwugi tw’imbaho tudafashe kuko ayo bungukaga yasaga n’abaca mu myanya y’intoki kubera kuyarya nk’inzu ihiye cyangwa kuyabika ahadashobotse akabapfira ubusa. Ubu byarahindutse.’’

Umuyobozi wa Karambi Vision SACCO Kagimbangabo Jean avuga ko impinduka zazanywe no kuzigama zigaragara cyane mu murenge wa Karambi

Avuga ko bagikora ubukangurambaga ngo n’abo bakivuga ko batabona ayo babitsa bahindure imyumvire,bareke gusigara,kuko hari nk’abakoreraga abandi  bahindutse abakoresha  kubera gutekereza neza, akanababwira ko iyo bazigamye menshi,inyungu ikaba nyinshi muri SACCO  ibagarukira mu buryo bwinshi,burimo no gufata inguzanyo nyinshi,kandi ko make make azigamwe agera aho akagwira, agateza nyirayo indi ntambwe mu iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi,Uwizeyimana Emmanuel,ashimagira  ko aho abaturage benshi bumviye akamaro ko kuzigama, bakabwirwa ko bidasaba menshi ahubwo bisaba kwigomwa no kugira intego ihamye y’iterambere, ababikoze bavuye munsi y’umurongo w’ubukene bagera ku rwego rwo kwifasha.

Ati’’Niba mu mwaka 1 gusa,muri SACCOs 2 dufite muri uyu murenge tubara arenga 800.000.000 abaturage bazigamye,n’andi nk’ayo yagiye mu nguzanyo akaba arimo akora iby’iterambere, mu gihe mbere abenshi bayanyweraga agashira,ni kimwe mu bikomeye cyane bigaragaza ibyiza byo kugana ibigo by’imari,bakazigama,bakanakoresha inguzanyo,kandi n’ibivamo,ukurikije aho uyu murenge ugeze mu iterambere,birafatika.’’

Komite nshya yatowe( 10 b’imbere) yasabwe gukomeza gukangurira abaturage ibyiza byo kuzigama, gukoresha ni kwishyura neza inguzanyo

Avuga ko iyo batabikangurirwa ntacyo amafaranga bakura mu buhinzi bw’icyayi,ubworozi bw’ibimasa,ubuhinzi bwa kawa ,ubucuruzi n’ibindi bikorwa yari kubamarira, ariko ko inama bagiriwe bazumvise,n’abatarazumva bakomeje gukangurwa, ngo batadindira batewe n’imyumvire yo hasi.

Karambi Vision SACCO igizwe n’abanyamuryango barenga  14.000, umucungamutungo wayo Bumbali Machiavel avuga ko kuzigama no kwishyura neza inguzanyo abanyamuryango bafata, byatumuye umwaka ushize wonyine iki kigo cy’imari cyunguka arenga 45.000.000, bifasha ko hari inguzanyo zavuye ku nyungu ya 24% zijya ku ya 18% kugira ngo abaturage bagira uruhare muri iyo nyungu na bo boroherezwe.

Bumbali Machiavel, umucungamutungo wa Karambi Vision SACCO avuga ko hari abatarakangukira akamaro ko kuzigama,bakwiye gukomeza kubikangurirwa ngo badasigara inyuma

Ati’’ Nta kigo cy’imari cyabikora  kitungutse,kandi nticyakunguka,kuzigama,gufata inguzanyo,kuzikoresha neza no kuzishyura neza bidakorwa.’’

Muri iyi nteko rusange hanatowe abayobozi bashya, basabwa gukomeza kuganisha abanyamuryango aheza, abasinziriza konti kubera kuvuga nta cyo kwizigamira bagira ngobabona duke bakaturya  tugashira, bakigishwa,kugira ngo iterambere rigaragara muri uyu murenge ritagira uwo risiga azize uburangare.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top