REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abarerera muri GS Umucyo Karengera bishimiye imitsindire y’abana babo  umwaka ushize

Abarerera muri GS Umucyo Karengera,  mu murenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma yo gusobanurirwa imitsindire y’abana babo umwaka ushize,haba mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye,aho bose batsinze 100%, no  mu bigaga mu myaka itarabikoraga,hafi ya bose ngo bakoze bishimishije, bigaha icyizere abahazanye abana uyu mwaka cyo kurerera ahaboneye.

Ababyeyi mu nama basobanurirwa iby’imyigire y’abana babo

Iyi mitsindire yagaragajwe mu nama yahuje ababyeyi  baharerera, ubuyobozi bwaryo n’izindi nzego zirebwa n’uburezi muri uyu murenge wa Kirimbi, ku wa 2 Ugushyingo, yarebaga uburyo umwaka ushize w’amashuri wagenze, imitsindire n’imyitwarire yaranze abana, n’ibiteganywa  uyu mwaka n’ingengo y’imari izabigendaho, mu rwego rwo gukomeza kongerera ingufu ireme ry’uburezi.

Nk’uko umuyobozi w’iri shuri Uwihanganye Samuel yabibwiye ababyeyi,akanabitangariza Rebero.co.rw, ngo imitsindire y’umwaka ushize yagenze neza, uruhare rw’ababyeyi,abarezi,abanyeshuri ubwabo n’abandi bose barebwa n’uburezi muri aka karere rukaba rwarabaye ntagereranywa, buri rwego rukora neza ibirureba ngo intego bari bihaye igerweho.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera ashimira ababyeyi uruhare rwabo mu myigire n’imitsindire y’abana babo

Ati’’  Imitsindire yagenze neza,kuko mu banyeshuri 69 basozaga icyiciro rusange cy’ayisumbuye,bose batsinze 100%, 65 muri bo bahabwa amabaruwa abajyana mu bigo bibacumbikira,tukishimira ko muri abo bose,30 bagarutse hano mu masahami ahari, byerekana uburyo bishimira  amasomo tubaha,kuko iyo batayishimira ntibaba barahasabye ngo bahakomereze mu mashami.’’

Yarakomeje ati’’ Icyo tugihuza n’imyitwarire kuko ubundi hari nk’ umwana uba amaze imyaka 3 mu kigo cy’ishuri runaka,agasa n’uharambiwe yifuza kuhava, n’abarezi bifuza ko ahava kubera  imyitwarire ye iba idahwitse, bose bifuza ko  batandukana nyuma y’ibizamini bya Leta, ariko hano si ko byagenze. Imyitwarire yabo ishimwa yatumye hafi 1/ 2 cy’abakoze bose basaba kuhaguma ,baranabihabwa, natwe turabyishimira.’’

Avuga ko n’abasigaye bari mu myaka yimuka bakoze bishimishije, mu bana 667 hasibira 21 gusa,na bo bakurikiranirwa hafi ngo uyu mwaka bazatsinde neza.

Abaharerera baganiriye na Rebero.co.rw, bayitangarije ko bishimiye uburyo abana babo bafashwe ,isuku iranga ishuri,imitsindire  n’imyitwarire yabo, cyane cyane uburyo,uretse amasomo asanzwe, banafashwa mu bikorwa byo gusenga no kuzamura impano zabo zishobora kubateza imbere na zo  zitaweho.

Mukantwali Gloriose nyuma yo kuganira n’umukobwa we akamubwira ko akurikira neza amasomo

Ntwali  Marie Gloriose, umaze igihe aharerera,ati’’ Byadushimishije cyane pe! Si ubwa mbere mparerera. Umwana wanjye yiga mu wa 6. Uretse ibyo ubuyobozi bwatubwiye,na we yambwiye ko yiga neza anizeye kuzasoza amasomo neza n’amanota y’icya Leta akazaba ashimishije, na bagenzi be bigana bari kumwe bambwira ko nta kibazo.Mu by’ukuri dutahanye ibyishimo.’’

Igikwiye Laetia utuye mu karere ka Gasabo,mu mujyi wa Kigali,uhazanye umwana uyu mwaka,ati’’ Umwana wanjye ahaje uyu mwaka. Nkurikije ibyavuzwe  n’ubuyobozi bw’ishuri,n’uburyo umukobwa wanjye uri mu wa mbere yambwiye biga, ntahanye icyizere ko na we azazana amanota meza.’’

Igikwiye Laëtitia uhazanye umwana uyu mwaka mu wa mbere avuga ko afite icyizere ko n’a we azatsinda neza

Yunzemo ati’’Yambwiye ko abarimu babafite bashoboye,banafite ubushake,  we na bagenzi be bagaburirwa neza, basenga, bakanakurikiranirwa hafi muri byose, tukizera ko ubwo bari mu ishuri ribakurikiranira hafi,natwe ababyeyi dushyiraho akacu, uburezi n’uburere  bahabwa bukarushaho kugira ireme.’’

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera,Muhinde Salathiel,yashimiye ababyeyi bagenzi be,bafasha ishuri gukurikiranira hafi imyigire n’imyitwarire y’abana babo, abohereza abana ku ishuri ku gihe, bakabaha ibikoresho byuzuye,bakanihutira gutanga amafaranga y’ishuri,kuko umwana  ufashwe neza gutyo,iyo ahuye n’ishuri rimukurikiranira hafi,nta cyamubuza gutsnda neza.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi Muhinde Salathiel asaba bagenzi be gukomeza gukurikiranira hafi imyigire y’abana babo

Ati’’ Umwana witaweho n’ababyeyi cyangwa abamurera,bakamubonera ibyangombwa byose akenera ku ishuri, bakamwohereza ku gihe bakanamukurikiranira hafi, nta cyamubuza gutsinda neza.

Ndashimira bagenzi banjye uruhare rwabo,nanabasaba  gukomereza aho,abafite abana b’abakobwa  bakarushaho gufatanya n’ishuri kubakurikirana kuko  mu byo ishuri ryadutangarije ryavuze ko hari bamwe muri bo badatsinda neza ugereranije na basaza babo, icyo na cyo hakarebwa impamvu,kigakosoka. Ibindi turashima rwose.’’

GS Umucyo Karengera ni ishuri ry’indatwa, ry’itorero ADEPR, ryashinzwe n’umusuwisi Alfred Tobler,ritangira imirimo yaryo ku wa 18 Ukwakira 1993, aribera umuyobozi kugera mu 1998,akomeza kurishyigikira na nyuma yo kuriyobora no gusubira iwabo mu Busuwisi, aryubaka neza aho ubu inyubako abana bigiramo n’izo bararamo inyinshi ari amagorofa.

Ubwo uwari Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yarisuraga muri 2007 yarishimiye byinsi birimo cyane cyane isuku  n’imiyoborere myiza,nk’uko bivugwa n’umuyobozi waryo Uwihanganye Samuel.

Abarebwa n’uburezi muri iri shuri bungurana ibitekerezo n’ababyeyi by’uburyo imirere y’abana yakomeza kunoga

 Iyi suku n’imiyoborere myiza byongera gushimangirwa na Minisitiri w’uburezi w’ubu Twagirayezu Gaspard warisuye muri 2021 akiri umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’uburezi, ubuyobozi bukavuga ko ibyo ryashimwe n’aba bayobozi bombi ritazabitezukaho,rizongeraho n’ibindi.

Ababyeyi baganira n’abana babo,babaha impanuro

Kuri ubu rifite abanyeshuri 907,barimo ab’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, n’abari mu mashami 9 ahari,baturuka impande zose z’igihugu, rikagira ibindi bikorwa birimo ubuhinzi,bizamura imibereho y’abana bahiga,abarezi bashoboye banafite ubushake bwo gukora nk’uko nanone bivugwa n’ubuyobozi bwaryo,buvuga ko mu byo buteza imbere harimo n’impano zitandukanye z’abahiga,cyane cyane mu mikino n’imyidagaduro, kimwe no kubakangurira kubaha Imana.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top