REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abarerera muri GSFAK biyemeje gukomeza kuyigira indashyikirwa

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushimiye  GSFAK nk’indashyikirwa mu mitsindire y’umwaka w’amashuri 2021-2022,umwaka ushize rikarushaho mu barangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye,ubuyobozi bwaryo bukanavuga ko bufite icyizere ko n’amanota y’abarangiza uwa 6 nasohoka bazaba bahagaze neza,ababyeyi barirereramo biyemeje gukomeza kurigira indashyikirwa.

Umuyobozi w’iri shuri, Rév. Past Ukizebaraza Léon Emmanuel asezeranya ababyeyi ko ibishoboka byose bizakomeza gukorwa rigahora ari indashyikirwa mu karere

Iri shuri riri mu mashuri 7 gusa mu gihugu yahawe amahirwe yo kongera kwakira ishami ry’ubuforomo ryari ryarahagaze muri 2007,mu nama y’inteko rusange y’ababyeyi bahererera iherutse, bongeye kwishimira imitsindire y’umwaka ushize mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu banyeshuri 63 bakoze,bose batsinze neza,ku manota yo hejuru,banahabwa amashuri abacumbikira nta n’umwe ubuzemo.

Umuyobozi waryo kandi, Rév.past,Ukizebaraza Léon Emmanuel, yavuze ko no mu mashuri adakora icya Leta abana batsinze ku kigero gishimishije kuko muri 757, abagera kuri 728 bahwanye na 96,1%,bose bimutse,bigira imbere ku mwaka wabanje kuko wo bari batsinze ku kigero cya 95%,akavuga ariko ko intego ari uko bazagera ubwo bose batsinda 100%, binajyanye n’ireme,atari amanota gusa.

Banagaragarijwe kandi ko,nk’ishuri ry’itorero EMLR ryitaye ku burezi, ikinyabupfura gihabwa umwanya ukomeye, umwana uhiga akaba agomba kurangwa n’ingandagaciro z’umunyarwanda nyawe,aha ababyeyi bakaba bagomba kubigiramo uruhare rukomeye cyane,kuko uwarezwe neza mu rugo n’iyo asohotse yigaragaza.

Iyi mitsindire yo hejuru kandi ngo,uretse uruhare rw’ababyeyi,ubuyobozi bw’ishuri,abana ubwabo n’izindi nzego zinyuranye zirebwa n’uburezi,abaharerera banemeza ko n’aho riherereye ubwaho hatuma ritsinda,kuko riri ku nkengero z’ikivu, aho abana bigira mu mahumbezi  y’iki kiyaga, n’amashyamba meza,atanga umwuka mwiza, riri mu mashuri make mu gihugu afite iyi miterere,nk’uko n’ababyeyi babivuga.

Bizimungu Floribert umaze kuharerera abana 3,ati’’ mu by’ukuri urebye n’aka kayaga keza bigiramo kazamurwa n’ikiyaga cya kivu, n’amashyamba atanga umwuka mwiza,ubwabyo byakorohereza abana gutsinda neza,keretse uwaza ari indangare ku giti cye,ari yo mpamvu numva abana banjye bose bahanyura,kuko 2 bamaze kuhanyura,n’undi uhari ubu,mbabonamo icyizere cyiza cy’ejo hazaza.’’

Izi kamera z’umutekano ubuyobozi buvuga ko zibafasha kunoza imyutwarire y’abana bahiga

Anavuga ko n’ubuyobozi rifite bwita ku bana nk’inshingano zabwo ,zikaba n’inshingano z’itorero ryarishinze, bigisha abana indangagaciro za gikirisitu, ubwabyo bishimishije kuko umwana atarerwa mu bumenyi bw’amasiyanse gusa,anarerwa mu mutima nama,kuko ubumenyi butagira umutima nama ntacyo bumara.

Izi ndangagaciro za gikirisitu zinagarukwaho na past. Rusimbi Martin, uhafite abana 2 barimo n’uwiga iri shami rishya ry’ubuforomo,  uvuga ko nk’ababyeyi bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibyo ishuri ribakeneyeho babyuzuze,abana babo bakomeze bige bishimishije.

Ati’’ Ni ishuri ry’indashyikirwa kandi tuzakomeza kurigira indashyikirwa nk’ababyeyi barirereramo. Hari nk’ibyo ubuyobozi bwatugaragarije rikenera ,tubikoze twaba  ari twe twikorera,nk’uwo musanzu twawutanga ariko rigakomeza kuturerera neza. Amafaranga y’ishuri abatayishyura neza bakikubita agashyi, ariko umwana akiga atuje. Twanishimiye uburyo bagaburirwa neza ugereranije n’ahandi,na byo turabona biri mu bibafasha kwiga neza.’’

Yarisabye gukomereza aho,ko n’ababyeyi barishyigikiye mu byo rikora byose, anasaba bagenzi be gukurikirana abana  neza, abadafite imyitwarire myiza bagakeburwa,unaniranye ababyeyi be bagahamagarwa  bagafatanya kureba icyakorwa, rigahora ku isonga  mu mikorere.

Uku gukurikirana abana kunagarukwaho na Tuyinganyiki  Donat,uyobora komite y’ababyeyi baharerera, uvuga ko,ku bufatanye bwa bose,baharanira ko rikomeza gutumbagira mu mikorere idasubira inyuma.

Ati’’ Riraturerera uko tubishaka,natwe tugomba kuriba hafi uko ribishaka. Buri mubyeyi agire inshingano gukurikirana imyigire y’umwana we. Yishyure amafaranga y’ishuri uko abisabwa,abana bakomeze kugaburirwa neza kuko umwana utariye neza atakwiga neza. Dushishikarize abana kwiga neza,tubakundishe amasiyanse biga, nitubikora dutyo tuzaba dusoje umurimo wacu,kandi ntuzaba imfabusa.’’

Umuyobozi wa GSFAK,Rév.past Ukizabaraza Léon Emmanuel yabwiye Rebero.co.rw,ko  yishimiye uburyo ababyeyi bashimishijwe cyane n’ibyakozwe n’ishuri umwaka ushize,haba mu mitsindire, ikinyabupfura n’ibindi,ko iyo abo bakorera bishimye na bo nk’ubuyobozi n’abarezi bumva bishimiye cyane. Yavuze ko imbaraga zakoreshejwe umwaka ushize n’ubu zikomeje.

Ati’’Imbaraga z’umwaka ushize n’iyawubanjirije  ziracyahari,  ahubwo turazongera,tukizera ko uyu mwaka imitsindire izazamuka birushijeho,cyane cyane ko n’abiga ubuforomo ,aba mbere bazaba bayashoje, ari  byiza cyane. Turashimira cyane cyane ababyeyi uburyo bishimiye ibyo dukora,bitaye ku bana babo n’uburyo ntacyo twabiyambazamo ngo badutererane. Bakomereze aho.’’

Yizeza ababyeyi ko ubudashyikirwa rifite mu ruhando rw’andi mashuri  ritezabutezukaho, ko riharanira kurenga akarere rikaza mu ya mbere mu gihugu ,kandi ko bishoboka ku bufatanye bwa bose,kuko abishyize hamwe nta kibananira,agasaba  Leta gukomeza kuriba hafi cyane cyane ku bikorwa remezo kuko nk’amashuri harimo ashaje,akeneye kuvugururwa ,n’ibindi rikeneye bikomeza gutuma ritanga uburezi bufite ireme.

GSFAK ni ishuri ry’itorero EMLR,ryatangiye ku wa 10 Ukwakira,1969. Riri mu mudugudu wa  Gataba,akagari ka Kibogora,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke. Kuva icyo gihe kugeza ubu,umuyobozi waryo,Rév.past.Ukizebaraza Léon Emmanuel,avuga ko abaryizemo  n’abarikozemo bagaragara mu nzego nyinshi zikomeye  z’igihugu,zirimo abadepite,abasenateri,abaminisitiri,ingabo n’abandi, ko ku bufatanye,izina ryahubatswe ritazahinyuka.

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo, Kwibuka Jean Damascène avuga ko nka Leta bazakomeza ibishoboka byose ngo iri shuri rikomeze kuba indashyikirwa

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Kanjongo,Kwibuka Jean Damascène, avuga ko ingufu zaryo zigaragarira mu baharangiza n’uko bitwara ahandi bageze,ko nk’inzego za Leta bazakomeza kuryitaho, rigakomeza umusanzu waryo wo kurerera igihugu nk’uko binari mu nkingi 5 itorero EMLR ryarishinze rigenderaho.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top