REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ( ESGA) ryizihije Yubile y’imyaka 25

Abayobozi  b’ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ( ESGA) riri mu murenge wa Shangi,akarere ka Nyamasheke, abaritangije,abarirereramo n’abaryizemo rigitangira bari mu mirimo itandukanye , n’abaryigamo ubu, baravuga ko ryabaye igisubizo ku mpinduka z’ubuzima bwa benshi,bagashimira Leta yaryemereye gukora ku wa 9 Ugushyingo 1998, rikaba ribaye ubukombe.

Abaryigamo Ubu biyemeje kugera ikirenge mu cya bakuru babo

Byagarutsweho ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo,ubwo ryizihizaga Yubile y’imyaka 25 ryemewe na Leta nk’ishuri ryisumbuye,hashimirwa cyane uwitwa Kayitarama Epimaque wari Burugumesitiri wa Komini Gafunzo ritangira,ubu akaba ari umukozi ushinzwe irangamimerere,ibibazo by’abaturage na notariya mu murenge wa Bushenge,muri aka karere, n’uwari umugenzuzi w’ifasi y’amashuri y’icyari perefegitura ya Cyangugu,Ntibaziyaremye Charles uruhare bagize ngo ribeho.

Iri shuri ryubatse ahahoze hari CERAI kuva mu 1982 kugeza mu 1995,nk’uko bivugwa na Habimana Emmanuel ,jenoside yakorewe Abatutsi yasanze aryigamo mu wa 1, akongera kuba uwa 1 wiyandikishije ubwo ryahindukaga ishuri ryisumbuye ry’ababyeyi,rigafungura imiryango muri Gashyantare,1997,ubu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, avuga ko nubwo batangiye mu bibazo bikomeye cyane,yishimira  uburezi n’uburere yahakuye.

Ati’’ Ndanezerewe cyane kuko aho ndi uyu munsi intangiriro ni ryo. Twatangiye mu 1997,ari iry’ababyeyi bari bishyize hamwe, dutangira abarimu ari ukubatira mu yandi mashuri, abanyeshuri ari bake, inyubako ari iza ntazo kuko n’iz’iyo CERAI zari zarasenywe muri jenoside, nta kurya ku manywa,imfashanyigisho ari ukuzitira,ariko turihangana,turiga, turatsinda dukomereza ahandi muri Leta,ubu turi abagabo n’abagore biyubashye,turakorera igihugu impande zose.’’

Yishimira kubona aho uyu munsi rigeze,ryihagazeho mu ruhando rw’andi mu gihugu,abaryizemo bari mu ngeri zose z’imibereho mu gihugu no hanze yacyo, kurirereramo na we byamutera ishema,  akanishimira aho rigeze mu mikino n’imyidagaduro nk’uwaribereye kapiteni wa mbere w’ikipe y’umupira w’amaguru rigitaguza,agashimira buri wese witanze ngo rigere aha, akanasaba abaryigamo ubu,kubyaza umusaruro aya mahirwe akomeye Leta yabahaye.

Kayitarama Epimaque,ushimirwa cyane n’abatuye aka gace riherereyemo, abarirereramo,ubuyobozi bw’ishuri n’izindi nzego, imbaraga yashyizemo ngo ribeho,nk’uwari Buruguesitiri w’icyari komini Gafunzo icyo gihe, nyuma yo kubwira abari aho intangiriro y’ishuri babona uyu munsi, na Rebero.co.rw yamwegereye  ayivunguriraho uko byari byifashe icyo gihe.

Kayitarama Epimaque wagize igitekerezo cyo kurishinga ubwo yari Burugumestiri w’iyari komini Gafunzo avuga uburyo ryatangiye

Yavuze ko ,uretse ishuri ryisumbuye rya Shangi ryari aho jenoside ikirangira,na EAV Ntendezi, nta rindi shuri ryisumbuye ryaharangwaga,abana bandagaye,batiga, ubukene ari bwose mu babyeyi kubera ibibazo jenoside yakorewe Abatutsi yari isize,yegera abo bakoranaga, umugenzuzi w’amashuri mu yari Cyangugu,Ntibaziyaremye Charles na we wavukaga muri iyi komini ahitwa I Nyamugari,n’abacuruzi bari bakomeye icyo gihe,batekereza icyakorwa.

Ati’’ Twabanej gushyiraho ishyirahamwe rigamije iterambere rya komini Gafunzo turyita ADIGA, ryadufashije gushinga ishuri,ritangira ari  ishuri rya komini Gafunzo ( Ecole communale de Gafunzo), muri Gashyantare,1997,dushakisha ibyangombwa muri MINEDUC, ku wa 9 Ugushyingo,1998 batwemerera ko ryemewe na Leta,yakoherezamo abanyeshuri,ikanahemba abarimu,ubwo ibintu biba bitangiye kugenda neza.’’

Avuga ko muri 2000 baryise ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ( ESGA) kugeza n’ubu ari ko rikitwa, bakomeza gukomanga hose, mu myaka yakurikiheyo bubakirwa ibyumba bishya by’amashuri, nyuma bubakirwa aho abana barara, Laboratwari 3,aho barira n’ibindi byumba by’amashuri,igihugu cyose kirariyoboka, mu mikino n’imyidagaduro imidari n’ibikombe birahataha,banaserukira igihugu mu mikino ya FEASSSA,abanyeshuri baturutse impende zose z’igihugu barahayoboka.

Kayitarama ati’’ Iyo ndebye aho rivuye n’ijabo ryaryo,bintera ishema,nkumva tutararuhiye ubusa,ngashimira buri wese witanze ngo rigere aha,mwabonye abarirangijemo uko bahagaze mu gihugu, ababyigamo uburyo bakeye,n’uburyo ubuyobozi bwaryo bukomeje kumpa ijambo ngo ntange ibitekerezo bikomeza kuriteza imbere. Iyi Yubile yanshimishije cyane,bitavugwa.’’

Kayitarama wanagize uruhare mu ishingwa ry’amwe mu yandi mashuri akomeye muri Rusizi na Nyamasheke, ashimira cyane perezida wa Repubulika Paul Kagame,imbaraga yashyize mu burezi, n’abandi bose bashishikajwe n’uburezi n’uburere bw’umwana w’umunyarwanda,agasaba abato kubyaza umusaruro aya mahirwe abo ku ngoma zabanje batagize,nk’uwize uburezi akavuga ko azakomeza gutanga umusanzu we ngo iri shuri rikomeze imihigo.

Kwitegetse Alexis wariyoboye  kuva muri 2001 kugera muri 2014,na we yishimira aho rivuye n’aho rigeze.

Kwitegetse Alexis wariyoboye imyake irenga 13 yishimira aho rigeze ubu

 Ati’’ Nahagezenanjye  mbona bitoroshye, nibaza aho mpera byanyobeye, ariko kuko nari ndi kumwe n’abagabo nyabagabo,barimo Kayitarama uyu, Ntibaziyaremye Charles,n’abandi, nakomeje umutsi turakora, Leta itwubakira andi mashuri, turitanga bikomeye, n’aho ngendeye nubwo abankurikiye bagize ibibazo ariko ubuyobozi buriyobora ubu turabushima cyane uburyo bwakomeje kuriteza imbere.’’

Na we ashimira buri wese wakoze ngo  ribe ryizihiza Yubile y’imyaka 25 rihagaze neza, ari ishuri ry’amasiyansi ryihagazeho mu gihugu, akabasaba gukomereza aho ngo mu yindi myaka 25 iri imbere ibigwi bizabe birushijeho.

Hanashimiwe umwe mu barishinze akanaba mu bayobozi ba mbere b’ababyeyi  Harelimana Cyprien, bamwe mu baryigamo ubu biyemeza kugera ikirenge mu cy’abo bose bababanjirije.

Ndungutse Claude wiga mu wa 6 BCG,ati’’ Kumva  ibigwi bya bakuru bacu byaduteye imbaraga cyane, twumva twagera ikirenge mu cyabo,ari yo mpamvu twiyemeje gukora cyane ngo  rikomeze kuba koko icyitegererezo.’’

Abayisenga Lilane asaba ko abayobozi barushaho gukundisha amasiyansi abakobwa bahiga

Abayisenga Liliane na we wiga mu wa 6 BCG, yishimiye  uruhare rw’abakobwa baryizemo mu kugaragaza ubushobozi bwabo mu mirimo hirya no hino. Ati’’ Nubwo abakobwa bagitinya amasiyansi ariko twe tuyiga,tunayakunda,turasaba gukomeza kwitwbwaho ngo  natwe tuzagere aho bakuru bacu bageze tunaharenge.’’

Nubwo rigeze aho ryishimirwa na buri wese ariko,umuyobozi waryo w’uyu munsi, Akimana Ernest, avuga ko hari byinshi rigikeneye,birimo icumbi ry’abarimu, kurizitira rikarangira, kongera umubare wa mudasobwa,kuriha umukozi ushinzwe isomero, n’ibindi abona bihageze ryarushaho guhindura isura.

Ati’’ Dushimira byinshi bariya baritangije,abariyoboye mbere n’ababyeyi ba mbere barihaye imbaraga bakanaryagura, bakanabona icumbi ry’umuyobozi,ariko kutagira icumbi ry’abarmu n’ibyo bibazo bindi biracyatubereye imbogamizi Twizera ko akarere n’izindi nzego ziduhora hafi babizi ,bazafasha bigakemuka.’’

Ashimira benshi barimo Kiliziya gatolika ya Shangina,ababyeyi  na  Leta ibishoboka byose bakora ngo rikomeze gukomera,akizeza kuzakomeza kuriha ingufu uko ashoboye,nk’umuyobozi waryo w’ubu,afatanije n’abarezi bagenzi be ashimira cyane.

Gitifu w’umurenge wa Shangi, Nabagize Justine avuga ko yifuza ko Yubile y’imyaka 50 izagera bishimira byinshi birushijeho

Mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Nabagize Justine, yijeje ko ibishoboka byose bizakomeza gukorwa ngo rirenge aho riri,anishimira uburyo ryatsindishije neza abarirangijemo icyiciro cya mbere cy’aisubuye umwaka ushize,aho 12 bose bujuje, anavuga ko Yubile nk’iyi ari gihe cyo gutekereza ku myaka 25 iri imbere,abwira abahiga ubu ko ari bo b a mbere babwirwa, uruhare rukomeye ari urwabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top