REBERO

Advertise Here!

Rusizi: Abasore n’inkumi 99 barangije imyuga bashyikirijwe ibikoresho

Abasore n’inkumi  99 b’imirenge ya Nkungu na Nyakarenzo bigishijwe imyuga yo gusudira,amashanyarazi no gutunganya imisatsi n’inzara, n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE Rwanda), ku nkunga ya Help a child Rwanda, kuri uyu wa 14 Ukuboza bashyikirijwe ibikoresho bibafasha ku isoko ry’umurimo, basabwa kubyaza umusaruro ufatika amahirwe bahawe.

Abasore n’inkumi 99 barangije imyuga bari kumwe n’abayobozi babo

Ni urubyiruko hafi ya rwose rwacikirije amashuri asanzwe nk’uko byatangijwe n’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’imishinga  ishyirwa mu bikorwa  n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE Rwanda )igaterwa inkunga na Help a child,Berra Kabarungi,bitewe n’impamvu cyane cyane z’ubushobozi buke bw’ababyeyi, na bamwe mu bakobwa batewe inda zitateganijwe, kurera na bo bakirerwa bikabashyira mu bibazo by’ubuzima bugoye.

Ati’’ Ni abana baba bari mu gihe cyo kwiga baharanira ahazaza habo heza. Iyo batewe inda bakiri bato,abandi bakabura uko bagira kubera ubukene bw’iwabo bagata ishuri kandi ari yo nzira y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza, bagakubitiraho ibibazo byo mu miryango nk’amakimbirane ,n’ibindi,babura ifato,ubuzima bwabo bukangirikira muri izo nda zitateganijwe,ibiyobyabwenge n’ibindi bibi nk’ibyo,ntibabe bakigize icyo bamarira igihugu kandi cyari kibakeneye cyane.’’

Arakomeza ati’’ Nk’abo rero turabafata tukabigisha imyuga,tukabigisha kwigirira icyizere, tukabereka ko amahirwe y’iterambere agihari kandi menshi igihe bayaharaniye.

 Berra Kabarungi wa AEE aha impanuro uru rubyiruko

Ya myuga bize, ibikoresho tubaha n’inama tubagira, ababyakiriye neza  bahindura ubuzima,ingero zifatika turazifite. Hari n’abaza kwiga barebeye kuri abo bagenzi babo bari bazi bahinduye ubuzima, na bo bagira umwete,ubushake n’ingeso nziza bikagenda neza cyane.’’

Yabasabye kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe bahawe, ibikoresho ntibabyangize cyangwa ngo babigurishe, amatsinda babumbiwemo akabafasha gushakira hamwe imirimo bagakomeza kwiteza imbere, ikibazo bagize bakagana akarere nk’umufatanyabikorwa mwiza wa AEE na Help a Child,kakabafasha kugishakira umuti.

Yemeza ko  babikoze bahindura ubuzima bwabo,bakanatanga akazi ku bandi,bakaba ab’umumaro kuri bo ubwabo,imiryango yabo,igihugu n’isi muri rusange.

Uzayisenga Ruth w’imyaka 23,avuga ko ubushobozi buke bw’ababyeyi be bwamuteye  gucikiriza amashuri ageze mu wa 2 w’ayisumbuye, ajya guhinga,ariko kuko n’ihinga ry’iki gihe risaba byinshi,akabibura,ubukene bugakomeza,imyaka 2 yose mu rugo ntacyo akora cyimwinjiriza afatika iramusharirira bigaragara.

Rumwe mu rubyiruko rwerekana ibyo rumaze kumenya gukora

Ati’’Nkiri muri ubwo buzima butagira  icyerekezo,ni bwo bagenzi banjye bambwiye ko hari abakozi ba AEE bashaka abana biga. Nagiye kwiyandikisha, ndiga,ubu ndangije ibyo tugunganya imisatsi n’inzara by’abagore.

Nshobora gukora nkinjiza amafaranga ubuzima bwanjye bugahinduka, nkabishimira cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bushishikajwe n’uko buri wese agira ubumenyi,kimwe na  AEE na Help a Childa badufashije kwiga.’’

Avuga ko we na bagenzi be bagiye kwishyira hamwe kugira ngo n’ikibazo bagize bajye bacyumvikanisha gisubizwe, agasaba ko bafashwa kubonerwa aho bakorera,cyane cyane mu mujyi kugira ngo binjize iritubutse,kuko guhabwa ibikoresho ntaho gukorera bafite,basanga n’ubundi ntacyo byabamarira.

Niyitegeka Iratwumva Arsène urangije kwiga ibijyanye n’amashanyarazi,  avuga ko yaviriyemo mu wa mbere w’ayisumbuye muri 2020,ubuzima buramusharirira cyane,akabona nta merekezo yabwo akurikije uko abo biganaga bagendaga bayaragera kure,asa n’uri mu bwigunge kugera ubwo yumvaga ko abandi bari kwiyandikisha ngo bazige.

Abakobwa bize gutunganya imisatsi n’inzara bahabwa ibikoresho

Ati’’ Igihugu cyiza twavukiyemo ni cyo kingejeje kuri iyi ntambwe.  Iyo bitaba ibyo sinari kuziga umwuga kuko nta bushobozi nari kuzabibonera. Nshimiye cyane abakoze ibishoboka byose ngo twige,tugire ubumenyi bwatugeza ku isoko ry’umurimo,kuko muri iki gihe agaciro k’umuntu ari icyo afite mu mutwe.’’

Avuga ko azakomeza kongera ubumenyi,atagiye kwicara ahubwo agiye gushakishiriza hirya no hino,kugira ngo yereke abamuhaye ubumenyi ko bamusize yinogereza,ko atazabukenana cyangwa ngo ayo abukuyemo ayangize,ahubwo azaharanira kuzamura umuryango we no gushaka ibiraka byatuma aha abandi  akazi.

Icyo aba na bagenzi babo bahurizaho ni ugusaba akarere kubaba hafi, kakabamenyekanisha, bagahuzwa n’amahirwe y’iterambere akarimo bitewe n’ibyo bize, ku nyubako za Leta bakajya bahabwa akazi, mu nama z’abaturage  bakavugwa  kugira ngo barusheho kwizerwa nk’abafite ubumenyi, na ba rwiyemezamirimo bakabizera,bakabaha akazi.

Iki,umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’umurimo Ruhangimana Fidèle, yakibijeje,avuga ko mu byo ashinzwe harimo guhuza abashaka akazi n’abagatanga,ko hazakorwa ibishoboka byose ubumenyi bafite bukagirira akamaro akarere.

Abayobozi banyuranye bashima intambwe ikomeye uru rubyiruko rumaze gutera

Ati’’ Bari mu matsinda,tuzabakurikirana twifashishije imirenge,ibibazo byabo tubyumve,tugerageze kubikemura,tubahuze n’abatanga akazi,impano zabo bazizamure.Amahirwe bari baravukijwe n’ibibazo byinshi birimo ubukene bw’ababyeyi babo ahinduke amateka,ariko bakamenya ko uruhare rukomeye ari urwabo.

Ibikoresho bahawe bifite agaciro ka 10.724.000,umukozi wa Help a Child Rwanda ,Nizeyimana Télésphore, akavuga ko bishimiye iyi ntambwe itewe n’aba basore n’inkumi. Ku cyifuzo cyabo cy’uko n’abasigaye  batabonye amahirwe nk’aya bafashwa kuyabona,avuga ko icyo Help a Child yashobora cyose ngo urubyiruko nk’urwo rutere imbere izagikora kuko yifuza kurubona mu mpinduka  zifatika z’imibereho.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top