REBERO

Advertise Here!

Umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Rwanda wungutse basirikare bashya

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo mu mutwe udasanzwe nyuma yo kurangiza amezi 10 y’imyitozo yihariye y’imirwano yabereye mu kigo cya Nasho Basic Training Centre mu karere ka Kirehe.

Uyu muhango wari uyobowe n’umuyobozi mukuru w’ingabo wa RDF, Gen MK Mubarakh mu izina ry’umuyobozi mukuru w’ikirenga nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.

Umugaba mukuru w’ingabo yashimye ingabo zidasanzwe igihe zimaze mu masomo yo kuzamura urwego kandi yakira abahawe impamyabumenyi mu mutwe w’ingabo zidasanzwe.

Kandi yashimiye abigisha uruhare bagize mu kongera ubumenyi abahugurwa mugihe gito kandi bagahabwa ubumenyi buri kurwego rwo hejuru.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen MK Mubarakh yakomeje agira Ati: “mwagize imyitozo ikomeye kandi myiza, nkuko bigaragara, ubumenyi mwabonye buzarusheho kubafasha mumikorere yanyu, mugomba gushyira imbere imyitwarire myiza mbere ya byose murwego rwokugira ingabo ziha agaciro igihugu nabaturage bacyo, imyitwarire n’indangagaciro nibyo bigomba kuzakomeza kubaranga aho muzajya mukazi hose.”

 Uyu muhango kandi witabiriwe na bandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo abajenerali n’abasirikare bakuru.

@REBERO.CO.RW

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top