REBERO

Advertise Here!

DRC: abagera kuri 20 batwawe n’umugezi wuzuye urenga inkombe

Ku cyumweru, ikirere kibi cyahitanye abantu bane naho abagera kuri makumyabiri baburirwa irengero muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo inyubako yatwarwaga n’umugezi wuzuye, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa mbere.

Iyi mpanuka yabereye mu bucukuzi bw’icyaro mu gace ka Mwenga. Mu mvura nyinshi, abaturage baho, abacukuzi bato, abacuruzi n’abahinzi bahungiye munsi y’inzu yakoreshwaga nka resitora y’agateganyo ku nkombe z’umugezi.

Alexandre Ngandu, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamituga, umujyi munini muri kariya karere ka Kivu y’Amajyepfo, yatangarije ati: “Imvura yateje inkangu “. Yongeyeho ko inyubako yaguye maze “uruzi rutwara ibintu byose, abantu n’imitungo”.

Bwana Ngandu yongeyeho ati: “Umubare wababuze 20 n’imirambo ine yabonetse, kandi abatabazi bakomeje gushakisha indi mirambo yabamaze gushiramo umwuka“.

@Rebero.co.rw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top