REBERO

Advertise Here!

Nyamasheke: Abapasiteri bashya basabwe kurangwa n’ingeso nziza

Mu byaranze isozwa ry’inama y’umwaka  yabereye muri EMLR Conference ya Kibogora,mu karere ka Nyamasheke,harimo kwerekana abantu 17 batangiye kumenyerezwa umurimo wa gipasitori, no kurobanura abapasitori 2 buzuye bari bamaze imyaka 3 bamenyerezwa uwo murimo. Mu byo basabwe bikomeye harimo kurangwa n’ingeso nziza aho bari hose.

Abapasiteri buzuye barobanuwe basabwe kurangwa n’ingeso nziza

Ni inama yatangiye ku wa 22 igeza ku wa 24 Ukuboza, igamije kurebera hamwe uko uyu mwaka dusoza  wagenze no gufata ingamba z’utaha,yafatiwemo imyanzuro 35 ireba abakristo b’iyi Conference,nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umwepisikopi wa EMLR akanaba perezida w’inama y’ikirenga y’abametodisite ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura.

 Imyanzuro 2 muri yo, irimo usaba buri mukristo wese kugira ikimina abarizwamo mu rwego rwo rw’iterambere, n’usaba buri mukristo wese kugira undi muntu umwe azana mu nzu y’Imana,cyane cyane ko bigaragara ko hari abakomeje kwangirikira hanze mu bibi, cyane urubyiruko rwiyahuza ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, kandi mu nzu y’Imana hari amahoro yuzuye yabahindurira ubuzima.

Agaruka ku bikwiriye kuranga umukozi w’Imana  nyawe, Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko impamvu bibanda cyane ku ngeso nziza,ari uko  gukorera Imana by’ukuri n’ingeso mbi bihabanye,kandi hari n’abanyangeso mbi bihisha mu murimo w’Imana.

Abakristo na bo basabwe kurangwa n’ingeso nziza Aho bari hose

Ati’’ Birashoboka ko n’umunyangeso mbi yakwihisha mu murimo w’Imana,ariko bene abo ibyabo ntibitinda kwigaragaza,ndetse turanabahana,hakaba n’abo dukuramo byabananiye burundu ingeso yanze,amahirwe akaba ari uko ari bake. Rero buri gihe icyo tugikomeraho. Kuba icyitegererezo,akarangwa n’ingeso nziza,abandi bakamureberaho,ni yo mpamvu twabibasabye dukomeje.’’

Yavuze ko impamvu babibihanangiriza,ari uko umupasitori aba yamaze kugera ku rwego rwo hejuru,azamuka nk’uzamuka impinga  y’umusozi,bose bamureba. Akaba agomba gutanga urugero rwiza kugira ngo bose bamukurikire,bamurebereho. Akagera ikirenge mu cya Kristo,mu kwicisha bugufi,kuba inyangamugayo,akanaba intangarugero muri byose.

Kuba abarobanuwe bombi ari abagore mu gihe ubusanzwe abagore ari bake muri uyu murimo,na byo Musenyeri Kayinamura yavuze ko ari intambwe nziza  mu kugera ikirenge mu cya Leta ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikanagaragaza imyumvuire igenda ihinduka muri urwo rwego,aho n’abagore bazamuye imyumvire bagatangira kuminuza muri Tewolojiya, akizera ko mu myaka iri imbere,umubare w’abagore bitabira uzaba uyingayinga uw’abagabo.

Rév. Mukahirwa Bénite w’imyaka 33 warobanuriwe kuba umupasitori wuzuye,yavuze ko kuba abagore bagenda bagaragara muri uyu murimo ari icyizere gikomeye badashobora gutatira.

Meya Mupenzi Narcisse yashimiye itorero EMLR uruhare rwaryo mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke

Ati’’ Ni icyizere gikomeye kandi natwe turashoboye. Ntitwashobora indi mirimo ngo tunanirwe umurimo w’Imana ari yo mpamvu mpamagarira abagore bacyitinya,bumva ko ari umurimo ugoye,kuza tugakorera Imana hakiri ku manywa, kuko ari umurimo ukora neza ukawishimira ukiriho,ukazanawugororerwa nyuma y’ubu buzima.’

Nshimiyimana Tharcisse,umwe mu basengera muri iyi Conference,yashimangiye ko ingeso nziza ari inkingi ya mwamba ku mupasitori.

 Ati’’ Umupasitori  wihishe mu bandi yarokamwe n’ingeso mbi, yangiza byinshi cyane kuko aba yariyoberanyije,akizerwa kandi ari nk’ikirura mu ntama. Natwe abakristo tuba dukwiye kugenzura buri munzi ingeso zabo,uwo tubona ayobagurika tukamugaragaza hakiri kare ataragira ibyo ahungabanya mu itorero ry’Imana. Aba bo turabizeye n’ingeso zabo zaragenzuwe bihagije mbere yo guhabwa uyu murimo.’’

Mu bindi byakozwe muri iyi nama nk’uko na byo Rebero.co.rw yabitangarijwe na Musenyeri Samuel Kayinamura,harimo kugaruka ku ireme ry’uburezi, ahashimiwe cyane  ishuri GSFAK uburyo rikomeje guhesha ishema itorero ryose,riba indashyikirwa mu mitsindire n’imyitwarire,hanagawa ariko amashuri  abanza rya Rwangoma na Ntumba,hanafatwa umwanzuro ko niba abayobozi bayo batisubiyeho, bagomba gukurwamo hakaza abashoboye batanga umusaruro.

Abapasitori bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Hanashyizwe abapasiteri 5 mu kiruhuko cy’izabukuru,hashyirwaho paruwasi shya ya Museke hanashimirwa paruwasi zabaye indashyikirwa kurusha izindi mu mihigo y’uyu mwaka dusoza,aho iya Kibogora yaje ku isonga.

Nyuma y’inyigisho za Rév. Irihose Marc zibanze cyane ku gusaba abapasitori,abimenyereza n’abakristo muri rusange kumenya ko ibyo byose ari ubuntu bw’Imana bahawe batagomba gupfusha ubusa, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke,Mupenzi Narcisse na we wari waje kubashyigikira, yashimiye iri torero uruhare rwarwo mu iterambere ry’aka karere.

Ati’’ Ni itorero rifite ingufu muri aka karere, kuko ari na ho ryatangiriye mbere ro gukwira ahandi mu gihugu. Ridufitiye akamaro kanini cyane rero ari yo mpamvu natwe twitabira ibikorwa byaryo. Rifite kaminuza hano iduhesha ishema twese, rikagira ibitaro bikomeye mu gihugu,n’ibindi byinshi ariko rikanahindura abantu kuba beza kurushaho. Urumva ko uhindura abantu kuba beza cyane,nka Leta ntitwabura kumushyigikira kuko aba agera ikirenge mu cyayo.’

Mu cyigisho cye,Rév. Irihose Marc yasabye Abapasiteri n’abakristo muri rusange kudapfusha ubusa ubuntu bw’Imana bahabwa

Conference ya Kibogora igizwe n’abakristo 46.750, abapasitori 69 bakora na 13 bari mu kiruhuko cy’izabukuru, ikanagira ibikorwa byinshi bikomye nk’ahatangiriwemo itorero EMLR,mu 1942, birimo kaminuza ya Kibogora polytechnic, ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwa Kaminuza, ibigo nderabuzima,amashuri yisumbuye n’ibindi, Musenyeri Samuel Kayinamura akavuga ko hari n’ibindi byinshi bihateganywa mu rwego rw’iterambere.

Paruwasi ya Kibogora yashimiwe guhiga izindi mu mihigo y’uyu mwaka urimo usozwa

@Rebero.co.rw

3 thoughts on “Nyamasheke: Abapasiteri bashya basabwe kurangwa n’ingeso nziza”

  1. Imana ishimwe ko irikongera abakozi bayo
    Kuko ibisarurwa ni byinshi nyamata abasaruzi ni bake . Baze bagirire umumaro itorero n’igihugu mugufasha abaturage mu iterambere mubyu mwuka kandi n’ibyumubiri nabyo

  2. Naasson Ndayisenga

    Imana ishimwe cyane yo yashoboje abayobozi bacu ,hamwe n’ ubufatanye W’ abakristo muri rusange tugasoza umwaka neza n’ inama ya conference Kibogora 2023. IMIHIGO yeshejwe , n’ Aho Imana IGEZE yagura umurimo wayo muritwe. Ibisigaye izabikora. Amen

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top